Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda yiyemeje guhangana n’igitutu cy’amahanga

Abahagarariye imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda hamwe n’abayoboke bayo, bavuga ko gushyira hamwe kwabo ari imwe mu ntwaro izabafasha guhangana n’igitutu cy’amahanga ashaka kwitwikira ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bagashaka kugira bamwe mu Banyarwanda umuyoboro wo gusenya ibyo igihugu cyagezeho mu myaka 30 ishize babashukishije amafaranga n’ibindi.

Mu kiganiro kirambuye aherutse kugirana n’ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda (NFPO: National Consultative Forum of Political Organisations), Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, General (Rtd) James Kabarebe, yabasabye nk’abahagarariye benshi mu Nteko kumva kimwe iki kibazo.

Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, Depite Nizeyimana Pio, akaba na Perezida w’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’ Abanyarwanda na  Demokarasi (UDPR)  na Depite Mukabunani Christine uyobora ishyaka rya PS IMBERAKURI, ni bamwe mu banyapolitike bahagarariye imwe mu Mitwe ya Politike yemewe mu Rwanda bahamya ko batazaba ingaruzwamuheto z’ abanzi b’igihugu bagamije gusenya ibyo igihugu cyagezeho mu myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe.

Ibi biravugwa n’aba bayobozi mu gihe hari bamwe mu bayoboke, abanyamuryango hamwe n’abarwanashyaka b’imitwe ya Politike bashobora gukoreshwa n’abatifuriza ibyiza u Rwanda ku buryo bakwifatanya nabo mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Gusa ngo biteguye gusenyera hamwe ku kintu cyose cyagambirira kubiba amacakubiri no gusenya ubumwe bwabo.

Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda, Alphonse Nkubana, avuga ko inteko nk’imitwe ya Politike mu Rwanda icyo biyemeje ari ugushyira hamwe mu kwamagana uwo ariwe wese uzashyigikira ibikorwa bigamije kuvogera ubusugire bw’Igihugu muri rusange.

Bimwe mu bikubiye mu itangazo riherutse gushyirwa hanze kandi mu ndimi z’Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) ku bibazo by’umutekano muke muri Congo, harimo kwamagana ku mugaragaro imigambi mibisha ya Perezida wa Kongo afatanyije n’imitwe y’ingabo za SADC, FDLR, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi yo guhungabanya umutekano no gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyizweho n’abaturage.

Muri iyi myanzuro kandi bashyigikiye ingamba z’ubwirinzi bw’u Rwanda, ishyigikira ibyemezo bya EAC na SADC nk’inzira iganisha ku mahoro arambye n’ibindi.

Imitwe ya Politike yasoje ishishikariza Abanyarwanda bose gukomeza kunga ubumwe no guharanira kwigira kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities