Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Impinduka zikomeye mu buyobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda

L-R: Juvenal MARIZAMUNDA -MINADEF, Lt Gen Mubarakh MUGANGA -CDS, Maj. Gen. Vincent NYAKARUNDI -Land Forces

Itangazo ryavuye muri Perezidansi ya Repubulika ryo ku wa 5 Kamena 2023, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanfa, yakoze impinduka zikomeye mu gisirikare. Juvénal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’ingabo na ho Lt Gen. Mubarakh Muganga agirwa Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Iyo urebye muri iri tangazo impinduka zabaye muri Minisiteri y’Ingabo, Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare, Ingabo zirwanira ku butaka, Ubutasi nUmutwe w’ingabo zidasanzwe.

ubu ni we Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda mushya, mu gihe Liyetona Jenerali Mubarakh Muganga ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), nkuko biri mu mpinduka Perezida Paul Kagame yakoze no mu rwego rw’ubutasi.

Juvenal Marizamunda, wagizwe Minisitiri w’ingabo yasimbuye kuri uwo mwanya Jenerali Majoro Albert Murasira. Yari asanzwe ari umukuru w’urwego rw’igihugu rw’igorora (RCS) umwanya yagiyeho mu 2021 avuye muri Polisi y’igihugu aho yari Umuyobozi wa Polisi wungirije. Marizamunda yahoze ari umusirikare kuko yimuriwe muri Polisi mu 2014, icyo gihe yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel. Gen Maj. Murasira yari Minisitiri w’ingabo kuva mu kwezi k’Ukwakira 2018.

Lt Gen Mubarakh Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’ingabo yasimbuye Jenerali Jean Bosco Kazura wagiye kuri uwo mwanya mu 2019. Yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Jenerali Majoro Vincent Nyakarundi wari usanzwe ari umukuruw’Urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, ni we wasimbuye Lt Gen Muganga ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Maj. Gen. Nyakarundi yahise asimburwa by’agateganyo mu butasi bwa gisirikare na Col. Francis Regis Gatarayiha, n’ubundi wari usanzwe amwungirije. Uyu mbere yaho yayoboye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka.

Mu bandi bashyizweho, Maj. Gen. Alex Kagame yagizwe Umuyobozi w’ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, abisikana na Maj Gen Eugene Nkubito wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu ya RDF, ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Colonel Theodomir Bahizi yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’urugamba mu Ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique.

Muri izi mpinduka kandi, Lt Col Augustin Migabo yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel, agirwa Umuyobozi wungirije w’umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda, Special Force Command.

RCS yahise ihabwa umuyobozi mushya, Brig Gen Evariste Murenzi, wasimbuye CG Marizamunda. Gen Murenzi yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije wa diviziyo ishinzwe ibikorwa byihariye.

Mu bandi bahawe inshingano nshya harimo Jean Bosco Ntibitura, wagizwe Umuyobozi Mukuru mu Rwego rushinzwe Iperereza n’umutekano w’igihugu, NISS, ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu. Uyu mwanya wahozemo Hon. Gasana Alfred wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu 2021. Ntibitura yari akuriye ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda muri Minisiteri y’Umutekano.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Perezida Kagame yaraye yitabiriye umukino wahuje Amakipe abiri y’abakinnyi beza muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (the 2026 NBA All-Star...

Amakuru

Muri iki cyumweru, Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga (MPC) iraterana kugira ngo isuzume imiterere y’ubukungu bw’imbere mu gihugu n’ubw’isi muri rusange. Izanafata umwanzuro ku gipimo...

Ubucuruzi

Rene Anthere Rwanyange Ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika umwaka ushize bwageze ku mari yo hejuru butigeze bugeraho mbere, gusa buracyohereza muri Afurika hafi...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities