Ku wa Kane tariki ya 2 Mata 2026, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yemeje imyanzuro itandukanye igamije guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda no kwitegura ibikorwa by’ingenzi by’igihugu.
Mu by’ingenzi byaganiriweho harimo imyiteguro yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho biteganyijwe gutangira ku wa 7 Mata kugeza ku wa 13 Mata 2026. Iyo nama yashimangiye ko ibikorwa byo kwibuka bizakorwa mu cyubahiro no mu mutuzo, hibandwa ku kuzirikana amateka no gukomeza urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Inama y’Abaminisitiri yongeye gukangurira Abanyarwanda bose kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, ndetse igashimangira ko ari inshingano rusange zo kubaka ubumwe, ubusugire n’iterambere by’igihugu.
Ku bijyanye n’ubukungu, Inama y’Abaminisitiri yagarutse ku kibazo cy’ibiciro ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane ku ifaranga n’ibikomoka kuri peteroli, isaba inzego zibishinzwe gukomeza gukurikirana uko bihagaze no gufata ingamba zigamije kugabanya ingaruka ku baturage.
Mu rwego rwo guteza imbere uburezi, hemejwe impinduka zigamije kunoza ireme ry’uburezi n’imikorere y’inzego zibishinzwe, hagamijwe kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nama kandi yemeje amasezerano atandukanye agamije guteza imbere ubukungu n’imikoranire mpuzamahanga. Harimo amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda na Banki ya Aziya ishinzwe guteza imbere ibikorwa remezo, agamije guteza imbere urwego rw’ingufu. Hari kandi amasezerano ajyanye n’iterambere ry’imikino y’amahirwe (tombola), kubyaza gaz metane ingufu, ndetse n’ikorwa ry’amasoko ya serivisi z’itumanaho.
Ku ruhando mpuzamahanga, Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu mu Rwanda barimo Ambasaderi wa Moritaniya, uhagarariye Grenada ndetse n’uwa Ireland, bigaragaza gukomeza kwagura umubano w’u Rwanda n’amahanga.
Mu myanzuro yafashwe kandi harimo gushyiraho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubufatanye (RCI) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), hagamijwe kunoza imikorere n’itangwa rya serivisi.
Muri rusange, imyanzuro yafatiwe muri iyi nama igaragaza icyerekezo cya Guverinoma mu gukomeza guteza imbere ubukungu, kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.


Ibyemezo by’Inama y’Abiminisitiri yo ku wa 2 Mata 2026














































































































































































