Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu nama yiga ku mutekano wo ku mipaka

Abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zikorera mu bice bihana imbibi n’ibihugu byombi bahuriye i Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, basuzumira hamwe ibirebana n’umutekano ku mipaka ihuza ibihugu byombi.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, iyi nama ya 12 yigiwemo ingamba zo ku kurushaho kunoza umutekano ku nkengero z’imipaka ihuriweho no kuganira ku bibazo by’umutekano n’ubufatanye mu gukumira ibyaha bikorerwa ku mipaka.

Umuyobozi w’Ingabo za Diviziyo ya 5 mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Pascal Muhizi, yibukije abayobozi b’ingabo ko kubungabunga amahoro n’umutekano ku mupaka uhuriweho atari inshingano gusa, ahubwo ari n’inshingano rusange buri wese agomba kugira.

Brig Gen Muhizi yagaragaje ko ubuyobozi bwatumye habaho ubushake bwa politiki n’ibikorwa remezo bifasha ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Yasabye ko habaho gukomeza kuba maso no kureba kure, ashimangira ko hakenewe ubushishozi mu guhangana n’ibibazo nk’iterabwoba n’ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi w’Ingabo za Brigade ya 2020 mu Ngabo za Tanzania (TPDF), Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa, wari uyoboye itsinda rya Tanzania, yavuze ko inama zabanje zafashije gukemura byinshi mu bibazo byari bihari, kubera ubushake n’ubufatanye hagati y’impande zombi.

Yagaragaje ko ubu umupaka wose hamwe n’abaturage bawuturiye babayeho mu mahoro n’ubumwe, byose bigerwaho kubera ukwizerana, kumvikana no gukorera mu mucyo.

Iri tsinda kandi ryasuye ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, rinatemberezwa ku gice cy’umupaka wa Karushuga, uhana imbibi n’Akarere ka Kaisho muri Tanzania, Akarere ka Kirehe gahana imbibi n’Akarere ka Ngara ko muri Tanzania.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities