Ubuyobozi bwa Philippines bwahungishije abaturage 900,000 ngo batagirwaho ingaruka n’inkubi bise Fung Wong iri gusatira iki gihugu kigizwe ahanini n’ibirwa.
Bitaganyijwe ko iyo mvura iri bugere muri iki gihugu mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru.
Ni inkubi ikomeye kuko ifite umuvuduko wa kilometero 185 ku isaha ariko ushobora kwiyongera ukagera kuri kilometero 230.
Ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga ko kubera umuvuduko w’iyi nkubi, ari ngombwa ko abaturage bahungishwa cyanecyane ko Philippines ari cyo kirwa gituwe cyane mu biri mu gace iherereyemo.
Iyo nkubi ije ikurikira indi yiswe Kalmaegi yasize ihitanye abantu bagera kuri 200, igihugu gihinduka itongo.
Igice cya Philippines cyahuye n’iki cyiza bwa mbere ni ahitwa Bicol ariko ikaza gukomereza ahitwa Polillo.
Kuri uyu wa Mbere abana ntibari bwige ndetse n’indege 300 zabujijwe gukoresha ibibuga by’indege by’iki gihugu.












































































































































































