Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Inkubi Ikomeye Yugarije Abaturage Ba Philippines

Uyu muyaga uragera muri Philippines mu mugoroba wo kuri iki Cyumweru. Ifoto: BBC

Ubuyobozi bwa Philippines bwahungishije abaturage 900,000 ngo batagirwaho ingaruka n’inkubi bise Fung Wong iri gusatira iki gihugu kigizwe ahanini n’ibirwa.

Bitaganyijwe ko iyo mvura iri bugere muri iki gihugu mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru.

Ni inkubi ikomeye kuko ifite umuvuduko wa kilometero 185 ku isaha ariko ushobora kwiyongera ukagera kuri kilometero 230.

Ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga ko kubera umuvuduko w’iyi nkubi, ari ngombwa ko abaturage bahungishwa cyanecyane ko Philippines ari cyo kirwa gituwe cyane mu biri mu gace iherereyemo.

Iyo nkubi ije ikurikira indi yiswe Kalmaegi yasize ihitanye abantu bagera kuri 200, igihugu gihinduka itongo.

Igice cya Philippines cyahuye n’iki cyiza bwa mbere ni ahitwa Bicol ariko ikaza gukomereza ahitwa Polillo.

Kuri uyu wa Mbere abana ntibari bwige ndetse n’indege 300 zabujijwe gukoresha ibibuga by’indege by’iki gihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities