Ibiciro by’ibicanwa byo mu ngo bikomeje kuzamuka mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aho Gaz, amakara n’inkwi byiyongereye ku buryo bugaragara, bigashyira igitutu ku mibereho y’abaturage.
Iri zamuka rishingiye ahanini ku mpinduka z’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, aho intambara n’umutekano muke mu bice bimwe by’isi, cyane cyane aho Iran, Amerika na Israel bari mu ntambara, ibi bikagira ingaruka ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli birimo na Gaz.
Mu mijyi itandukanye, igiciro cya Gaz cyazamutse ku buryo butandukanye, nko mu Karere ka Huye, kunywesha gas y’ibiro 12, harikwishyurwa hagati y’amafaranga 24,000 na 28,000 Frw, mu gihe mbere cyari hafi 22,000 Frw. Mu karere ka Muhanga ho icupa ry’ibiro 6 rikaba riri kunyweshwa hagati ya 14,000 na 15,000 Frw.
N’amakara na yo yarazamutse, aho mu turere tumwe na tumwe ageze hafi ku bihumbi 15 Frw ku mufuka, mu gihe mu karere ka Muhanga na Nyanza yageze ku bihumbi 17,000 Frw, naho mu Kigali akaba yarageze kuri 20,000 Frw.
Abacuruzi bavuga ko ikibazo gikomeye ari ukubura Gaz ihagije ku isoko, bigatuma abashobora kuyibona bayizamura uko bishakiye. Hari n’abahagaritse ubucuruzi bwayo bitewe n’uko abakiriya bagenda bayigura ari bake kubera igiciro cyazamutse.
Ku ruhande rw’abaturage, bavuga ko ibi biciro bishya bibaremereye cyane, ku buryo bamwe bahitamo gusubira ku gukoresha amakara n’inkwi nubwo na byo bitoroshye kubibona ku giciro gito. Abandi bo bagasaba Leta gutekereza ku ngamba zirimo gushyiraho nkunganire cyangwa kugena igiciro ntarengwa cya Gaz.
Gaz ikoreshwa mu Rwanda ituruka hanze y’igihugu, cyane cyane muri United States, ikanyura ku byambu byo mu karere mbere yo kugera ku isoko ryo mu Rwanda. Kuba igihugu kidafite ibigega bihagije byo kuyibika bituma ihungabana mu iyinjizwa ryayo rihita rigira ingaruka ku biciro.
Abasesenguzi bemeza ko hakenewe ingamba zirambye zirimo kubaka ibigega byo kubika Gaz ku bwinshi, kugira ngo igiciro cyayo kijye gihama kandi kitajya gihindagurika vuba, nk’uko bikorwa ku bindi bicuruzwa bikomoka kuri peteroli.

Iby’amakara inkwi na gas byahinduye isura ku isoko
















































































































































































