Nk’uko Ikinyamakuru Jamaica Observer dukesha iyi nkuru kibitangaza, Umupasiteri wo muri Jamayika uregwa ibitambo by’abantu mu rusengero rwe yapfiriye mu mpanuka y’imodoka y’abapolisi ubwo yavanwaga aho yari afungiye ajyanwa ahandi.
Kevin O. Smith, umushumba mu Itorero Pathways International Kingdom Restoration Ministries yapfuye ari kumwe n’umupolisi n’abandi bamuherekeje bakaba barakomeretse, ubwo bavaga ku kirwa cya Montego bajya mu murwa mukuru wa Kingston. Polisi yavuze ko amakuru arambuye ku cyateye iyi mpanuka ataramenyekana,
Umuyobozi mukuru Polisi Stephanie Lindsay yagize bati “Ntabwo tuzi neza icyateye iyi mpanuka. Icyo tuzi ni uko aho imodoka yaguye, hari abantu bane bakomeretse bikabije ndetse babiri muri bo bapfuye.”
Impamvu yo kwimura ukekwaho icyaha kuva Montego Bay yerekeza i Kingston ntikiramenyekana neza kuko amakuru amwe avuga ko byatewe n’imyitwarire y’abapolisi bo ku kirwa cya Montego ariko ntibisobanutse neza. mu gihe abandi bavuga ko yari agiye kuregwa ku mugaragaro.
Uyu mugabo w’imyaka 39 wiyise umuhanuzi yatawe muri yombi azira gukata amajosi ya babiri mu bayoboke be 41 bari bitabiriye iryo torero, bambaye umweru, biteguye gutambwa barimo umupolisi ndetse n’abandi bantu bakomeye.
Ibyimanikora Yves Christian












































































































































































