Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kagame Yaganiriye N’Abajyanama ba Trump Mu By’Imyemerere

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye muri Village Urugwiro abajyanama ba Perezida wa Amerika mu bijyanye n’imyemere n’indangagaciro n’amahoro.

Abo bashyitsi ba Perezida Kagame ni Paula White, Umujyanama Mukuru mu biro bya bya Perezida Trump bishinzwe iby’amadini; Jennifer Korn Sporment umwungirije, Umuyobozi w’Ibikorwa by’Idini mu Biro bya Perezida wa Amerika, White House n’abandi barimo Jonathan Cain, Bradley Knight, Musenyeri Nicholas Duncan-Williams, Rosa Whitaker Duncan-Williams, Joel Duncan-Williams na Chekinah Olivier.

Aba Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda bari bahari ni Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr.Jean Damascène Bizimana na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.

Ku rubuga rwa X/Twitter rwa Village Urugwiro handitse ko biriya biganiro byibanze ku ndangagaciro zisangiwe n’ibihugu byombi zirimo ukwemera, amahoro n’imiyoborere.

Banaganiriye no ku bibazo byo mu Karere n’ibiri ku isi muri rusange.

Ibiro bishinzwe imyemerere mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House Faith Office), byashinzwe na Perezida Trump mu mwaka wa 2025.

Intego ni kugira ngo bishyigikire kandi biteze imbere indangagaciro z’imyemerere mu miryango, binarinde ukwishyira no kwizana kw’amadini.

Ni ibiro bitanga raporo ishami rishinzwe ubujyanama n’ingamba mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Amerika, bigakorana n’izindi nzego zishinzwe amadini n’imiryango ishyigikira ukwemera.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Kwibuka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwongeye kwibutsa abaturage kwitegura neza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bushimangira akamaro ko...

Football

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko u Rwanda rwamaze gutanga kandidatire yo kwakira irushanwa rya African Nations League...

Football

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Mata 2026 ari umunsi w’ikiruhuko ku gihugu...

Amakuru

Our Reporter Nairobi, Kenya, 01 April 2026:  Livestock diseases continue to pose a significant threat to farmers’ livelihoods, food security and public health in...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities