Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu ry’amashanyarazi mu karere ka Kamonyi, EUCL buratangaza ko bwafashe ingamba zo kujya basanga abakiriya bakeneye umuriro aho bari hagamijwe kuziba icyuho cyatewe n’icyorezo cya koronavirusi.
Akarere ka Kamonyi, ku bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi mu 2015, abari bayafite bari bageze kuri 15%, ubu kakaba kageze kuri 44%.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi, ishami rya Kamonyi, Kalisa Rosine, yavuze ko bafashe ingamba zo guhaguruka bagasanga abakiriya b’iki kigo aho bagiye bari kugira ngo babashe kugera ku ntego bihaye.
Mu kiganiro, Kalisa yagiranye na Panorama.rw mu bijyanye no kwihutisha icyo gikorwa hagamijwe kugera ku ntego igihugu kihaye. Yagize ati: “Turabanza tukareba abakiriya bagiye bandika aho bari, hakitabwa ku baturiye kure y’amapoto, duhera ku masite afite abantu benshi bakeneye umuriro w’amashanyarazi.”
Yavuze ko mu murenge wa Gacurabwenge, bafashe imidugudu 3 aho bazaha ingo 200, ingufu z’amashanyarazi naho mu murenge wa Karama, ingo 50 ni zo zizahabawa izo ngufu. Mu murenge wa Runda ho ingo 100 ni zo zizawuhabwa.
Avuga ko muri ibyo bice byose, iki kigo cyagiye kihajyana amapoto, amaze kuhagezwa akaba agera kuri 65.
Akarere ka Kamonyi ni akarere gatangiye gutera imbere aho hari inganda zatangiye kuhagezwa. Ubuyobozi bwa EUCL buvuga ko uruganda ruvutse ruhabwa transfo yarwo muri gahunda yo kwihutisha icyo gikorwa.
Rutaganda utuye mu murenge wa Musambira yishimiye icyo gikorwa cyo gusanga abakeneye umuriro aho bari, kuko bizabafasha kubona umuriro w’amashanyarazi vuba badatakaje igihe n’umwanya bajya gusaba iyo serivisi.
Uwimana Donatha












































































































































































