Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Kamonyi: Abakiriya bakeneye umuriro batangiye kwegerwa hagamije kuziba icyuho cyatewe na COVID-19

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu ry’amashanyarazi mu karere ka Kamonyi, EUCL buratangaza ko bwafashe ingamba zo kujya basanga abakiriya bakeneye umuriro aho bari hagamijwe kuziba icyuho cyatewe n’icyorezo cya koronavirusi.

Akarere ka Kamonyi, ku bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi mu 2015, abari bayafite bari bageze kuri 15%, ubu kakaba kageze kuri 44%.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi, ishami rya Kamonyi, Kalisa Rosine, yavuze ko bafashe ingamba zo guhaguruka bagasanga abakiriya b’iki kigo aho bagiye bari kugira ngo babashe kugera ku ntego bihaye.

Mu kiganiro, Kalisa yagiranye na Panorama.rw mu bijyanye no kwihutisha icyo gikorwa hagamijwe kugera ku ntego igihugu kihaye. Yagize ati: “Turabanza tukareba abakiriya bagiye bandika aho bari, hakitabwa ku baturiye kure y’amapoto, duhera ku masite afite abantu benshi bakeneye umuriro w’amashanyarazi.”

Yavuze ko mu murenge wa Gacurabwenge, bafashe imidugudu 3 aho bazaha ingo 200, ingufu z’amashanyarazi naho mu murenge wa Karama, ingo 50 ni zo zizahabawa izo ngufu.  Mu murenge wa Runda ho ingo 100 ni zo zizawuhabwa.

Avuga ko muri ibyo bice byose, iki kigo cyagiye kihajyana amapoto, amaze kuhagezwa akaba agera  kuri 65.

Akarere ka Kamonyi ni akarere gatangiye gutera imbere aho hari inganda zatangiye kuhagezwa. Ubuyobozi bwa EUCL buvuga ko uruganda ruvutse ruhabwa transfo yarwo muri gahunda yo kwihutisha icyo gikorwa.

Rutaganda utuye mu murenge wa Musambira yishimiye icyo gikorwa cyo gusanga abakeneye umuriro aho bari, kuko bizabafasha kubona umuriro w’amashanyarazi vuba badatakaje igihe n’umwanya bajya gusaba iyo serivisi.

Uwimana Donatha

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities