Kwizera Jackson
Urukiko rwa Buganda Road muri Uganda rwahamije umugore w’Umunyarwandakazi witwa Elizabeth Mbabazi ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo kwiba miliyoni 725 z’amashilingi asaga miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda kuri konti y’umukiliya wa Stanbic Bank.
Mbabazi, waregwaga hamwe n’abandi bane, yahamijwe ibyaha byo guhimba inyandiko, gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira undi muntu, umugambi mubi wo kwiba no kugerageza kwiba.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko Mbabazi yinjiye mu gatsiko k’abagizi ba nabi, maze abwirwa kwiyitirira umukiliya wa banki witwa Enid Kukunda kugira ngo akure amafaranga kuri konti ye.
Byabaye ku wa 3 Ukwakira 2025, ishami rya Stanbic Bank riri kuri Acacia Mall mu Mujyi wa Kampala.
Mbabazi yahawe impapuro zo kubikuza (withdrawal slips) z’impimbano ziriho umukono wa Kukunda, ariko umukozi wa banki wari uzi neza uwo nyiri konti agira amakenga, ahita atabaza inzego z’umutekano Mbabazi afatirwa aho.
Abandi baregwa hamwe na Mbabazi harimo Joel Mucunguzi, Umushoferi utuye Entebbe, harimo Faridah Kobusingye utuye Masanafu muri Kampala na Flower Njawuzi, umucuruzi w’i Buddo muri Nsangi. Hari n’abandi bakekwaho ubufatanyacyaha bakidegembya barimo Sarah Nankumba na Emmanuel Emiriat.
Aka gatsiko kashinjwe ko ku wa 1 Ukwakira 2025, ko kahimbye indangamuntu ya Uganda mu izina rya Enid Kukunda, bayishyiraho n’inomero z’indangamuntu (NIN) z’impimbano kugira ngo bayikoreshe biba amafaranga kuri konti ye.
Mbabazi yemeye gukorana n’ubushinjacyaha (plea bargain) ndetse anashinja bagenzi be. Abanyamategeko be bagaragaje ko ari umubeyi w’abana batatu, ko afite imyaka 31, kandi ko yemeye korohereza urukiko atarugora, bikaba impamvu nyoroshyacyaha.
Mbabazi yigeze kugaragaza ko ubuzima bwe bwari mu kaga ubwo yari muri Gereza ya Luzira, bituma yimurirwa muri gereza ya Kigo.
Nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi, Umucamanza Ritah Neumbe Kidasa yemeje ko Mbabazi afungwa amezi atandatu, ariko hakuwemo igihe yari amaze afunzwe by’agateganyo. Ibi bivuze ko asigaje gufungwa ibyumweru bitatu n’umunsi umwe.
Hagendewe ku bwumvikane yagiranye n’ubushinjacyaha, amaze guhamywa icyaha yahise ava aho abaregwa bicara ajya mu mwanya w’abatangabuhamya, maze asobanura uburyo agatsiko kabo kateguye uwo mugambi wo kwiba amafaranga atari ayabo.












































































































































































