Panorama Sports
Bakoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Subaru Impreza, Kanangire Christian na Rutabingwa Fernand, begukanye isiganwa rya “Huye Rally 2025” ryari imaze iminsi itatu ribera mu turere twa Huye na Gisagara, mu ntara y’Amajyepfo.
Ku Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira 2025, ni bwo hakinwe umunsi wa kabiri w’isiganwa ry’imodoka, Huye Rally 2025, ari na wo wa nyuma, basiganwa mu duce tune twakiniwe mu mihanda ya Save-Shyanda na Shyanda-Save, ku ntera y’ibilometero 40.
Nk’uko tubikesha Igihe.com, Kanangire Christian na Rutabingwa Fernand bari basoje uduce umunani twa mbere bari imbere ku wa Gatandatu, bashimangiye umwanya wabo no ku Cyumweru. Basoje isiganwa ryose bakoresheje isaha imwe, iminota 32 n’amasegonda 43 ku ntera y’ibilometero 139 byari bigize irushanwa.
Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude bari batwaye iri rushanwa mu 2024, begukanye umwanya wa kabiri basizwe umunota n’amasegonda 33. Kalimpinya Queen na Ngabo Olivier bo bongeye kwegukana umwanya wa gatatu basizwe iminota ine n’amasegonda atatu.
Rutabingwa Gratien na Munyaneza Irène bari batwaye Peugeot 106, batwaye umwanya wa kane, bakurikirwa na Hakizimana Jacques wakinanaga na Semana Ish Kevin na bo bari batwaye Peugeot 106.
Umunya-Uganda Kayira Faizal wakinanaga na Katumba Duncan, begukana umwanya wa gatandatu, Rutuku Mike na Gasarabwe Alain baba aba karindwi. Ni mu gihe Murengezi Bryan na Kevin Rusekuza babaye aba munani.
Huye Rally ya 2025 yari yiyandikishijemo imodoka 15, ariko 11 ni zo zitabiriye naho umunani aba ari zo zisoza. Subaru Impreza yari itwawe na Yoto Fabrice ari kumwe na Ruzindana Axel ni yo yavuye mu isiganwa kuri iki Cyumweru. Biteganyijwe ko isiganwa rya nyuma muri uyu mwaka rizaba Rallye des Milles Collines izaba mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza.
Iri siganwa ngarukamwaka ribera mu Ntara y’Amajyepfo, rigamije kwibuka no guha icyubahiro Gakwaya Claude wakinaga amasiganwa y’imodoka, witabye Imana mu 1986 azize impanuka.
Huye Rally itegurwa na Huye Motorsports Club ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (Rwanda Automobile Club- RAC).

Kanangire Christian na Rutabingwa Fernand, begukanye isiganwa rya “Huye Rally 2025”

Kalimpinya Queen na Ngabo Olivier begukanye umwanya wa gatatu

Kanangire Christian na Rutabingwa Fernand, begukanye isiganwa rya “Huye Rally 2025”

Kanangire Christian na Rutabingwa Fernand, begukanye isiganwa rya “Huye Rally 2025” 
Sebutege Ange, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, ashimira abashyigikira amarushanwa yo gusiganwa mu modoka abera muri aka Karere ka Huye

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa mu Rwanda, Gakwaya Christian, yishimira ko Huye Rally 2025 yagenze neza













































































































































































