Bamwe mu barwayi bivuriza indwara za kanseri ku bitaro bya Butaro bahamya ko indwara za kanseri ari indwara mbi cyane ariko ishobora kuvurwa igakira neza mu gihe urwaye yivuje uburwayi bwe butaragera kure.
Abarwayi baratangaza ibi mu gihe isi yose izirikana ku burwayi bwa Kanseri ku kuwa 4 Gashyantare buri mwaka, umunsi wahariwe kwita ku ndwara za kanseri.
Mu buhamya bw’uburwayi ahuriyeho na bagenzi be bamaze igihe kinini bivuriza ku bitaro bya Butaro, Hakorimana Marie Claire, avuga ko yatangiye kubabara ibere no kugira udutirimwa mu ibere mu myaka cumi n’ibiri ishize. Icyo gihe yatangiye kwivuza ariko amara imyaka myinshi bamuvura indwara atazi yewe n’abamuvura batazi icyo bamuvura.

Hakorimana agira ati “Nanyuze mu mavuriro menshi bampa imiti ariko batambwira icyo ndwaye kuko na bo ubwabo batari bakizi, ahubwo bajyaga bampererekanya mu mavuriro atandukanye. Naje kumenya uburwaye bwanjye ngeze I Kigali bamaze kumfatira ibizamini.”
Akomeza avuga ko uburwayi bwe bushobora kuba bwaramufashe nko mu myaka cumi n’ibiri ishize kuko akibyara bucura bwe aribwo yatangiye kujya yumva ububabare mu ibere ariko ntamenye icyo arwaye cyane ko ubuvuzi bw’indwara za kanseri butari bwagasakaye mu Rwanda.
Agira ati “Najyaga numva utuntu tumeze nk’utubuye mu ibere ariko sinahita njya ku bitaro ahubwo bamwe bakambwira ko ari ifumbi ngiye kurwara, nanjye ubwanjye nkiyumvisha ko ari ifumbi y’ababyeyi ngiye kurwara koko. Muri icyo gihe kandi nta hantu twari dufite twakwisuzumisha kanseri.”
Yamaze amezi abiri anywa imiti y’inzoka kandi arwaye Kanseri
Jean Claude na we yunga mu rya mugenzi we aho avuga ko yamaze igihe mu rujijo rw’indwara arwaye akeka ko ari inzoka zo mu nda, ubundi agakeka ko arwaye igifu kubera kutihutira kujya ku bitaro ngo atange ibizamini ahubwo akagura imiti muri farumasi yivura indwara atarwaye.
Agira ati “Namaze nk’amezi abiri ndibwa mu nda ngakeka ko ari inzoka za amibe cyangwa se ko ari igifu. Naguraga imiti y’inzoka, nyuma ntangira kubona ibimenyetso bikomeye bituma ndeka iyo miti ngana ibitaro basanga ni kanseri yo mu mara.”
Kimwe na Mama Shalony na Nahimana Anesie (Umurundikazi) bivuriza ku bitaro bya Butaro, Jean Claude ahamya ko nyuma yo gutangira gufata imiti ya Kanseri byamufashije cyane kuko atakibabara kandi n’ibimenyetso byatumaga aremba bitakimugaragaraho. Ashishikariza abarwayi kwirinda kunywa imiti batatanze ibizamini ngo bamenye uburwayi bafite.
Ubuvuzi bwa Kanseri buragenda burushaho gutera imbere
Dr Sebahungu Fidele, umuganga w’inzobere mu ndwara zo mu mubiri (Internist) ukorera ku bitaro bya Butaro mu buvuzi bwa Kanseri avuga ubuvuzi bwa Kanseri bwatangiye gutangirwa ku bitaro kuva mu mwaka wa 2012 kandi uko imyaka yigira imbere ubu buvuzi bukaba bugenda burushaho kuzamuka.
Dr Fidele agira ati “Leta y’u Rwanda yafatanyije na Partners In Health (PIH) bashyiraho ikigo cy’ubuvuzi bwa Kanseri ndetse bashyiraho n’ubushobozi bwo gupima izo ndwara ndetse ubu hari n’ubuvuzi bwa kanseri bwifashisha imirasire y’izuba mu gushiririza zimwe muri kanseri zikenera ubwo buryo.”

Avuga ko kandi kugeza ubu hari urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ruhabwa abakobwa bakiri bato ku buryo hitezwe ko zimwe muri kanseri zigaragara cyane nka kanseri y’inkondo y’umura n’ibere zizagenda zigabanya umurego mu myaka iri imbere.
Ku bwoko bubiri bwa kanseri, ifata amabere na kanseri y’inkondo y’umura, hamwe na PIH, ibitaro bya Butaro byashyizeho gahunda yo gupima no kwigisha abaturage guhera ku rwego rw’umudugudu kugira ngo abagaragaza ibimenyetso bibanziriza izo ndwara bitabweho hakiri kare kuko bifasha mu mikirire y’izo kanseri.
Vestine Rugema ni umuforomo uhagarariye iyo gahunda yemeza ko itanga umusaruro mwiza kuko buri kigo nderabuzima gifite abaforomo bahuguwe, bafasha mu gukurikirana no gufata ibipimo by’ababyeyi baba bafite ibimenyetso bishobora kubyara uburwayi bwa kanseri y’ibere cyangwa inkondo y’umura.
Mu mibare igaragara ku bitaro bya Butaro, Kanseri y’ibere ifata umwanya wa mbere aho ibarirwa kuri 26% naho iy’inkondo y’umura ikafata 21% bya kanseri zose zigaragara muri ibi bitaro. Bivuze ko 47% byihariwe n’ubwoko bubiri gusa bwa kanseri zigaragara mu bitaro bya Butaro.
Dr Sekagarura Raymond ahagarariye ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Butaro (Clinical Director) yabwiye itangazamakuru ko nubwo hari imbogamizi zakomye mu nkokora ubuvuzi muri rusange bitakuyeho serivisi zihabwa abivuza kanseri n’ubundi burwayi. Avuga ko Abanyamahanga ari bo babangamiwe cyane kuko ibibazo by’ingendo zirenga imipaka byagoranye cyane ko 10% mu bivuriza Kanseri mu bitaro bya Butaro baturuka mu bihugu bya u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Dr Raymond agaruka ku mwihariko wa Butaro aho ku bufatanye na PIH, ibitaro byohereza abaganga bakajya gufata abarwayi mu ngo zabo aho ari ho hose baherereye mu gihugu bakabazana ku bitaro kugira ngo bahabwe ubuvuzi bakeneye.
Ibitaro bya Butaro byafunguwe ku mugaragaro kuwa 24 Mutarama 2011 n’umukru w’igihugu Paul Kagame nk’ ibitaro by’akarere ka Burera ariko bikaba n’ibitaro byihariye ku buvuzi bw’indwara za Kanseri aho byakira abarwayi baturutse ku bitaro byose byo mu Rwanda hakiyongeraho n’abavuye mu bihugu by’abaturanyi. Ni ibitaro kandi biterwa inkunga n’umushinga Partners In Health (Inshuti Mu Buzima) umuryango ufasha kandi ugashyikigira ibikorwa by’ubuvuzi.
Panorama













































































































































































