Umukobwa w’inkumi wakoraga mu rugo bivugwa ko yasanzwe asambana na shebuja, bamutoye muri Nyabarongo yapfuye.
Ni mu murenge wa Murambi, aho umukowa wakoraga mu rugo rw’umuganga wo ku bitaro bya Kilinda, umugore we yamuguye gitumo asambana n’umukozi rugahita rwambikana. Nyuma umukozi yaburiwe irengero ariko haza kuboneka umurambo we mu mugezi wa Nyabarongo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Uwimana Fanuel yemereye Panorama ko ibyo byabaye. Ati “nibyo, ejo nka saa cyenda habonetse umurambo w’uwo mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 19, yakoraga mu rugo. Iby’uko yaryamanaga na shebuja, umugore yarabituregeye, tubagira inama…”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko umurambo wajyanwe ku bitaro bya Kilinda kugira ngo ukorerwe isuzumwa kuko batazi niba yishwe cyangwa yiyahuye.
Panorama









































































































































































