Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kayonza: Umuturage yaguwe gituma acuruza urumogi

Ku wa Gatandatu tariki ya 07 werurwe 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza yafatiye mu cyuho Muhawenimana Pierre ufite imyaka 30 y’amavuko ubwo bamusanganaga udupfunyika 368 tw’urumogi mu mudugudu wa Kimana, akagari ka Juru mu murenge wa Gahini arimo kurucuruza mu baturage.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko bari bafite amakuru y’uko uyu Muhawenimana acururiza ibiyobyabwenge iwe mu rugo hategurwa igikorwa cyo kumufata.

CIP Twizeyimana yagize ati: “Twari dufite amakuru ko kwa Muhawenimana mu rugo amaze igihe ahacururiza ibiyobyabwenge nibwo twaje gutegura igikorwa cyo kumusaka, twagiyeyo tuhasanga udupfunyika tw’urumogi 368 aho yakoreshaga amayeri yo kuruhisha mu tujerikani twavuyemo amavuta yo guteka.”

Yakomeje avuga ko Polisi yahise imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gahini kugirango hakomeze iperereza.

CIP Twizeyimana yakomeje agira inama abishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kubireka, akangurira abaturage kujya batanga amakuru kugirango ababicuruza bafatwe. Yanashimiye abakomeje guha amakuru Polisi ikabasha gufata bamwe mu bakora ibyaha.

Ati: “Duhora tubivuga ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima ndetse akaba ari icyaha gihanwa n’amategeko, dusaba ababikoresha ndetse n’ababicuruza kubicikaho. Turashimira abaturage badufasha gutahura amayeri yose akoreshwa mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge, tunabasaba gukomeza kuduha amakuru hakiri kare kugira ngo dukumire ibyaha bitaraba.”

Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities