Umupolisi witwa PC (Police Constable) Ramadhan Matanka yarashwe umwambi mu rubavu ari imbere y’ibiro by’Umukuru w’igihugu i Nairobi bimuviramo urupfu.
Uyu mugabo wari ukuze kuko afite imyaka 56 y’amavuko yarasiwe imbere ya rimwe mu marembo agana ku Biro bya Perezida William Ruto, umwambi umufata mu mbavu uramuhitana.
Itangazo rya Polisi ya Kenya rivuga ko ubwo uyu mugabo yajyanwaga kwa muganga ngo barebe ko bamuhanduramo uwo mwambi, yaje kuhagwa.
Kwicishwa umwambi bigakorerwa imbere y’Ibiro bya Perezid awa Repubulika byatumye abantu batekereza ko ibi biro bya mbere bikuru mu gihugu bitarinzwe neza.
Iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane byinshi kuri iki gitero, umurambo wa PC Matanka ujyanwa mu bitaro gukorerwa isuzuma ryisumbuye ho.
BBC yanditse ko itangazamakuru ryo muri Kenya rivuga ko abenshi mu bapolisi bicirwa imbere y’Ibiro bya Perezida ari abashinzwe gusaka urujya n’uruza rw’abinjira yo.
Ikindi ni uko ukekwaho ubwo bwicanyi yabikoze nyuma yo kwiyoberanya yigize umukene uri gusabiriza, agaca hafi aho afite umufuka urimo ibintu ari nabyo byaje kugaragara ko byari umuheto n’umwambi yicishije uwo mupolisi.
Yafashwe ajya gufungwa no kubazwa iby’icyo cyaha akurukiranyweho
Biteganyijwe ko ari bwitabe urukiko nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kabiri tariki 14, Ukwakira, 2025












































































































































































