Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kicukiro: Umusore yafatanywe udupfunyika 975 tw’urumogi

Mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge  mu gihugu, Polisi  yo mu Mujyi wa Kigali ku makuru yatanzwe n’abaturage,  yafatanye umusore witwa Dushimimana Gratien w’imyaka 28 y’amavuko, udupfunyika 975 tw’urumogi yari ajyanye mu gace ka Remera.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Supertendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko Dushimimana  yafatiwe mu murenge wa Niboye afite utu dupfunyika tw’urumogi, we avuga ko yaraduhawe na Bizimungu Jean Claude uri mu kigero k’imyaka 32 utuye mu murenge wa Niboye.

Yagize ati “Turashimira abaturage ubufatanye na Polisi mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge. Tugendeye ku makuru batanze, twabashije gufata  Dushimimana,  ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya  Kicukiro, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha rugikora iperereza ngo uyu Bizimungu warumuhaye afatwe.”

SSP Hitayezu akomeza avuga ko   urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge ari byo ntandaro y’ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano ufite umugambi wo kubicuruza bitazamuhira.

Yagize ati ati “Kubishoramo amafaranga n’ukuyatwika kuko isaha iyo ariyo yose ubifatanwe bimugiraho ingaruka; zirimo guhomba ayo washoye, gufungwa, no gusigira umutwaro  umuryango we n’igihugu, kuko aba yitabwaho kandi adakora.”

SSP Hitayezu akomeza asaba ubufatanye bwa buri wese mu kurwanya abagifite umugambi wo kwishora mu biyobyabwenge batungira agatoki inzego zitandukanye

Yagize ati “Uretse kuba byangiza ubuziba bw’ubikoresha ni icyaha gihanwa n’amategeko y’igihugu cyacu, kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese cyane cyane ko umubare munini w’abo byangiza ari urubyiruko kandi arirwo igihugu cyacu gitezeho iterambere ry’ejo hazaza. Gutanga amakuru ku wo ari we wese ubicuruza uba utanze umusanzu ukomeye  mukubaka urwanda ruzira ibiyobyabwenge.”

Ingingo ya 594 mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities