Mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu, Polisi yo mu Mujyi wa Kigali ku makuru yatanzwe n’abaturage, yafatanye umusore witwa Dushimimana Gratien w’imyaka 28 y’amavuko, udupfunyika 975 tw’urumogi yari ajyanye mu gace ka Remera.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Supertendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko Dushimimana yafatiwe mu murenge wa Niboye afite utu dupfunyika tw’urumogi, we avuga ko yaraduhawe na Bizimungu Jean Claude uri mu kigero k’imyaka 32 utuye mu murenge wa Niboye.
Yagize ati “Turashimira abaturage ubufatanye na Polisi mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge. Tugendeye ku makuru batanze, twabashije gufata Dushimimana, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha rugikora iperereza ngo uyu Bizimungu warumuhaye afatwe.”
SSP Hitayezu akomeza avuga ko urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge ari byo ntandaro y’ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano ufite umugambi wo kubicuruza bitazamuhira.
Yagize ati ati “Kubishoramo amafaranga n’ukuyatwika kuko isaha iyo ariyo yose ubifatanwe bimugiraho ingaruka; zirimo guhomba ayo washoye, gufungwa, no gusigira umutwaro umuryango we n’igihugu, kuko aba yitabwaho kandi adakora.”
SSP Hitayezu akomeza asaba ubufatanye bwa buri wese mu kurwanya abagifite umugambi wo kwishora mu biyobyabwenge batungira agatoki inzego zitandukanye
Yagize ati “Uretse kuba byangiza ubuziba bw’ubikoresha ni icyaha gihanwa n’amategeko y’igihugu cyacu, kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese cyane cyane ko umubare munini w’abo byangiza ari urubyiruko kandi arirwo igihugu cyacu gitezeho iterambere ry’ejo hazaza. Gutanga amakuru ku wo ari we wese ubicuruza uba utanze umusanzu ukomeye mukubaka urwanda ruzira ibiyobyabwenge.”
Ingingo ya 594 mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Panorama













































































































































































