Umujyi wa Kigali witegura kwakira inama mpuzamahanga ya Africa CEO Forum 2026, izaba ku itariki ya 14 na 15 Gicurasi, ikazahuza abarenga 2,000 barimo abayobozi b’ibigo, abashoramari, abakuru b’ibihugu n’abafata ibyemezo baturutse mu bihugu bisaga 75.
Iyi nama itegurwa na Jeune Afrique Media Group ku bufatanye na International Finance Corporation ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (Rwanda Development Board), ikomeje kwigaragaza nk’urubuga rukomeye ruhuza inzego za Leta n’abikorera mu rwego rwo kuganira no kugirana amasezerano y’ishoramari ku mugabane wa Afurika.
Iri huriro ribaye mu gihe isi ihinduka cyane mu bukungu n’imibanire mpuzamahanga, aho imikorere ishingiye ku bufatanye bw’ibihugu igenda ihinduka, ndetse n’imari igenda igabanywa mu buryo bushya. Muri uwo murongo, iyi nama izibanda ku kongera ubushobozi bw’ibigo bya Afurika kugira ngo bigere ku rwego rwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Inama y’uyu mwaka yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “L’impératif de l’échelle: pourquoi l’Afrique doit adopter l’actionnariat partagé” ugenekere mu kinyarwanda bivuze ngo “Itegeko ry’ubusumbane: impamvu Afurika igomba kugira imigabane idasumbanya”, ikaba igamije gushishikariza inzego za Leta n’iz’abikorera guhindura imitekerereze, hibandwa ku gushora imari ihuriweho, kugabanya ibyago no kubaka ibigo bikomeye byambukiranya imipaka.
Abitabira iyi nama bazahuza ibitekerezo bagamije gushaka uburyo Afurika yagira ibigo bikomeye bifite ubushobozi bwo guhangana ku rwego rw’Isi, bashingiye ku mikoranire n’ubufatanye bwagutse hagati y’ibihugu.
Iyi nama izanitabirwa n’abayobozi bakomeye ku rwego rwa politiki, barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu. Hazabamo kandi abakuru ba za guverinoma batandukanye, barimo Maria Benvinda Levi (Mozambique), Robert Beugré Mambé (Côte d’Ivoire) na Amadou Oury Bah (Guinée).
Abandi bayobozi bo mu nzego za Leta bazitabira ibiganiro barimo José de Lima Massano (Angola), Birame Souleye Diop (Sénégal), Bouna Sylla (Guinée), Muhammad Ali Pate (Nigeria) na Thierry Minko (Gabon), bagamije gutanga ibitekerezo byafasha guteza imbere ubukungu bw’umugabane wa Afurika.
Iyi nama izongera kugaragaza Kigali nk’ihuriro ry’ibiganiro bikomeye by’ubukungu n’ishoramari ku rwego rwa Afurika n’Isi muri rusange.

U Rwanda rugiye kwakira indi nama ku rwego rwa Afurika

















































































































































































