Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iterambere

Kigali igiye kwakira inama ihuza Abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika

U Rwanda rugiye kwakira indi nama ku rwego rwa Afurika

Umujyi wa Kigali witegura kwakira inama mpuzamahanga ya Africa CEO Forum 2026, izaba ku itariki ya 14 na 15 Gicurasi, ikazahuza abarenga 2,000 barimo abayobozi b’ibigo, abashoramari, abakuru b’ibihugu n’abafata ibyemezo baturutse mu bihugu bisaga 75.

Iyi nama itegurwa na Jeune Afrique Media Group ku bufatanye na International Finance Corporation ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (Rwanda Development Board), ikomeje kwigaragaza nk’urubuga rukomeye ruhuza inzego za Leta n’abikorera mu rwego rwo kuganira no kugirana amasezerano y’ishoramari ku mugabane wa Afurika.

Iri huriro ribaye mu gihe isi ihinduka cyane mu bukungu n’imibanire mpuzamahanga, aho imikorere ishingiye ku bufatanye bw’ibihugu igenda ihinduka, ndetse n’imari igenda igabanywa mu buryo bushya. Muri uwo murongo, iyi nama izibanda ku kongera ubushobozi bw’ibigo bya Afurika kugira ngo bigere ku rwego rwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Inama y’uyu mwaka yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “L’impératif de l’échelle: pourquoi l’Afrique doit adopter l’actionnariat partagé” ugenekere mu kinyarwanda bivuze ngo “Itegeko ry’ubusumbane: impamvu Afurika igomba kugira imigabane idasumbanya”, ikaba igamije gushishikariza inzego za Leta n’iz’abikorera guhindura imitekerereze, hibandwa ku gushora imari ihuriweho, kugabanya ibyago no kubaka ibigo bikomeye byambukiranya imipaka.

Abitabira iyi nama bazahuza ibitekerezo bagamije gushaka uburyo Afurika yagira ibigo bikomeye bifite ubushobozi bwo guhangana ku rwego rw’Isi, bashingiye ku mikoranire n’ubufatanye bwagutse hagati y’ibihugu.

Iyi nama izanitabirwa n’abayobozi bakomeye ku rwego rwa politiki, barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu. Hazabamo kandi abakuru ba za guverinoma batandukanye, barimo Maria Benvinda Levi (Mozambique), Robert Beugré Mambé (Côte d’Ivoire) na Amadou Oury Bah (Guinée).

Abandi bayobozi bo mu nzego za Leta bazitabira ibiganiro barimo José de Lima Massano (Angola), Birame Souleye Diop (Sénégal), Bouna Sylla (Guinée), Muhammad Ali Pate (Nigeria) na Thierry Minko (Gabon), bagamije gutanga ibitekerezo byafasha guteza imbere ubukungu bw’umugabane wa Afurika.

Iyi nama izongera kugaragaza Kigali nk’ihuriro ry’ibiganiro bikomeye by’ubukungu n’ishoramari ku rwego rwa Afurika n’Isi muri rusange.

U Rwanda rugiye kwakira indi nama ku rwego rwa Afurika

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Panorama Minisiteri y’uburezi ibinyujije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), hashyizwe hanze uko abanyeshuri bazasubira ku mashuri yabo bagiye gutangira amasomo y’igihembwe...

Ahandi

Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe icyemezo cy’ingenzi cyo kwemera ku mugaragaro tariki ya 7 Mata nk’umunsi wo kwibuka Jenoside...

Amakuru

Abanyarwanda batuye mu Butaliyani bafatanyije n’inshuti zabo ndetse n’abahagarariye inzego zitandukanye, bateraniye mu murwa mukuru Rome ku wa 7 Mata 2026 mu gikorwa cyo...

Rwanda

Inzego z’ibanze zikorera mu Karere ka Karongi ku bufatanye n’inzego z’umutekano, zataye muri yombi umugabo witwa Murakaza Valens, ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities