Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yafashe abantu bakekwaho ubujura bwakorerwaga mu gace ka Nyabugogo, nyuma y’ibirego byari bimaze iminsi bitangwa n’abahakorera n’abahagenda.
Ibi byabaye ku wa 1 Mata 2026, bikurikira amakuru yatanzwe n’abaturage bavugaga ko hari itsinda ry’abajura ryabategaga mu masaha y’ijoro rikabambura ibyabo, cyane cyane telefone zigendanwa.
Aba bakekwaho ubujura bafatiwe mu midugudu itandukanye irimo uw’Ubucuruzi, Intiganda ndetse n’Indamutsa, nyuma y’ibikorwa bya Polisi byari bigamije guhashya ibyaha muri aka gace gakunze kunyurwamo n’abantu benshi.
Amakuru atangwa na Polisi agaragaza ko aba bantu banakekwaho kwiba mu maduka no kwambura abakiriya n’abacuruzi bakorera ahazwi nko kwa Mutangana, aho ibikorwa by’ubucuruzi bikunze gukorerwa n’abantu benshi.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko gukumira no kurwanya ubujura bikomeje gushyirwa imbere, kuko bene ibi byaha bibangamira umutekano w’abaturage ndetse bikadindiza iterambere ryabo.
Abafashwe bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima mu gihe iperereza rigikomeje, ndetse hakaba hakomeje gushakishwa abandi bakekwaho kuba bafatanyaga muri ibyo bikorwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Wellars Gahonzire, yihanangirije abishora mu bujura kubireka, ashimangira ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese ugerageza guhungabanya umutekano w’abaturage.
Yanijeje abaturage bagana Nyabugogo, yaba abagenzi n’abahakorera ubucuruzi, ko umutekano wabo witaweho, anabasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha birusheho gukumirwa.

11 mu bakekwaho gukora ubujura buvugwa muri Nyabugogo bafunzwe
















































































































































































