Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kigali: Umugabo Yatashye Iwe Yambaye Agakingirizo Yakoresheje

Kanyinya umugabo yatahuwe n’umugore we agarutse mu rugo acyambaye agakingirizo

Mu Karere ka Nyarugenge Murenge wa Kanyinya, umugabo uzwi ku izina rya Kazungu ari mu bibazo bikomeye iwe mu rugo nyuma y’uko umugore we amusanganye agakingirizo kakoreshejwe mu myenda yari yambaye.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026. Uwo mugabo ngo yari yabanje kujya kunywa inzoga mu Murenge wa Nyamirambo mbere yo kujya muri lodge iri hafi y’ahitwa kuri Cosmos, aho bivugwa ko yari yajyanye n’umugore ukora uburaya.

Bivugwa ko nyuma yo kumara igihe muri iyo lodge, uyu mugabo yahamagawe kuri telefone n’umugore we ahagana saa yine z’ijoro amubaza impamvu atarataha. Kubera ko yari yasinze cyane, ngo yahise yihutira kwambara imyenda ye vuba vuba atitaye ku kuba agakingirizo yari yakoresheje atagakuyeho, ahita afata moto amusubiza iwe.

Umuturage witwa Kamanaye Aimé uturanye n’uwo muryango yavuze yabwiye ikinyamakuru Ukweli Times ko uwo mugabo ageze mu rugo yahise ajya kuryama ku buriri atanakuyemo imyenda yari yambaye. Umugore we abonye ko yaryamye atiyambuye, yatangiye kumukuramo imyenda kugira ngo aryame neza, ariko atungurwa no gusanga aracyambaye agakingirizo.

Uyu muturage yavuze ko uwo mugore yahise afata amafoto y’uwo mugabo kugira ngo azayerekane mu gihe azaba amaze gusinzira. Icyakora ngo umugabo akimara kubyuka, umugore yatangiye kumubaza ibisobanuro ku byari byabaye, bituma havuka amakimbirane hagati yabo kugeza ubwo barwanye bikomeye.

Amakuru avuga ko uwo mugabo yaje kwambura umugore we telefone arayireba asiba amafoto yari yafashwe. Nyuma y’iyo mvururu, umugore yahise ava mu rugo ajya kubwira abaturanyi ibyabaye, anatangaza ko atifuza kongera kubana n’uwo mugabo kubera impungenge z’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Undi muturage witwa Twizeyimana Jean Pierre yavuze ko ubwo bageragezaga kubaza uwo mugabo impamvu yageze mu rugo adakuyeho agakingirizo, yasubije ko yabitewe n’uko yari yanyoye inzoga nyinshi ku buryo atatekerezaga neza.

Uyu mugabo ngo yemeye ko yakoze amakosa kandi ko abyicuza, ariko umugore we yari yamaze gufata icyemezo cyo kumusiga. Mu gitondo cyo kuri uyu munsi, amakuru avuga ko uwo mugore yari yageze muri gare ya Nyabugogo aho yari ategereje imodoka imusubiza iwabo mu Karere ka Musanze, ndetse akaba ashaka no gutangira inzira zo gusaba gatanya.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities