Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kiliziya Gatolika yavuye ku izima isaba imbabazi

Papa Francis yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame i Vatikani (Photo/Courtesy)

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ubwo yakiraga Perezida Paul Kagame, yafashe umwanya wo gusaba Imana imbabazi kubera bamwe mu bayoboke ba Kiliziya bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 20 Werurwe 2017 i Vatikani, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Papa Francisko ku cyiraro gikuru cya Kiliziya Gatolika muri Leta ya Vatikani.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo waherekeje Perezida Kagame i Vatikani, yagize ati “Perezida Kagame na Nyirubutungane Papa Francisko baganiriye ku ngingo zitandukanye zirebana n’umubano hagati y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika. Perezida Kagame yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare rwayo mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu mu Rwanda by’umwihariko mu nzego z’uburezi n’ubuzima.”

Ibindi byaganiriweho, ni uruhare Kiliziya Gatolika yagize mu mateka mabi yaranze u Rwanda, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mbere y’umwaka w’1994, ibigo bya Kiliziya Gatolika ndetse na Misiyoni (missions) zayo bifatanyije n’ubuyobozi bwa gikoloni, byagize uruhare rukomeye mu guca ibice mu banyarwanda no kubabibamo umuzi w’Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu munsi, guhakana no gupfobya Jenoside bikomeje gukwirakwira mu miryango ya Kiliziya Gatolika ari na ko ibigo byayo bikomeje gukingira ikibaba abakurikiranweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Inama y’uyu munsi yaranzwe no gusasa inzobe ndetse n’ubwubuhane hagati y’impande zombi. Iyi ni intambwe ishimishije mu mubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika hashingiwe ku myumvire ihuriweho ku mateka y’u Rwanda ndetse n’ihame ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi turabishingiraho mu kubaka no kuzahura umubano hagati y’Abanyarwanda na Kiliziya Gatolika”

Iterambere ry’u Rwanda mu bwiyunge ndetse n’ubukungu na byo byagarutsweho, harimo no kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayikoze bemeye icyaha basigaye babana mu buzima bwa buri munsi. Intambwe yagezweho bigizwemo uruhare n’ihame ry’ukwemera.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta ya Vatikani ku wa mbere tariki 20 Werurwe 2017 na ryo rivuga ko Papa yasabye imbabazi Imana imbere ya Perezida Paul Kagame.

 Rikomeza rivuga ko Perezida Kagame ari ubwa mbere ageze ku butaka butagatifu i Vatikani. Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakiriwe i Vatikani ku butumire bwa Papa Fransisko bamarana iminota 20 baganira ku mubano uranga Vatikani n’u Rwanda.

 Muri urwo ruzinduko, Papa yaboneyeho agaragaza akababaro ke gakabije na ka Leta ya Vatikani ndetse na ka Kiliziya kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Papa yanatangaje ko yifatanyije n’abagwiririwe na Jenoside ndetse n’abagikomeje kubaho nabi kubera ingaruka zayo zibabaje by’indengakamere. Yasabye rero Imana imbabazi kubera ibyaha n’amakosa byakozwe n’abayoboke ba Kiliziya gatolika. Papa yakomeje avuga ko ayo makosa yahindanyije isura ya Kiliziya.

 Papa Fransisko yunze mu rya Papa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II wamubanjirije mu gihe cya Yubile y’imyaka ibihumbi bibiri asaba Imana imbabazi kubera ibyaha n’intege nke byaranze Kiliziya n’abagize Kiliziya; muri bo hakaba harimo abapadiri, abihayimana batwawe n’urwango n’ubugizi bwa nabi maze bagatatira cyangwa bagaca ukubiri n’ubutumwa bwabo bwo kogeza Inkuru nziza.

Papa yasabye ko hakubakwa ejo heza

 Ibyo byagaragajwe n’umudari Papa yahaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Uwo mudari ushushanyijeho ubutayu bwahindutse ubusitani. Papa yifuje ko mu kwemera amakosa yakozwe, mu bwicishe bugufi, n’ubwo yahindanyije isura ya Kiliziya, byatuma habaho ejo habo heza kandi bikubaka icyizere n’ahazaza harangwa n’amahoro.

 Papa yakomeje avuga ko bishoboka rwose kubana no gukorana igihe cyose abantu  bashyize imbere ubusugire cyangwa icyubahiro cy’ikiremwa muntu no gushyira hamwe ibyo Imana yabageneye kandi bagasangira umutungo rusange.

 Papa yagaragarije Perezida Kagame ko yamenye ko Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bamurikiwe n’umwaka w’impuhwe z’Imana batangaje urwandiko rukomoza kuri uwo mubano mwiza. Perezida Kagame n’umugore we, nabo bageneye impano Papa y’inkoni ya kinyarwanda.

 Muri urwo ruzinduko, kandi Perezida Kagame yahuye na Karidinali Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani Pietro Parolin ndetse n’Umunyamabanga ushinze ububanyi na za Leta Musenyeri Paul Richard Gallagher. Baganiriye ku mubano mwiza uri hagati y’impande zombi. Bishimira ubufatanye hagati ya Kiliziya na Leta ndetse banavuga n’ibibazo biri mu karere u Rwanda ruherereyemo.

 Inkuru ya https://fr.zenit.org

Itangazo ryashyizwe mu Kinyarwanda na Padiri Leodegard Niyigena, Umuyobozi wa Kinyamateka.

Kagame Papa1

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities