Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kirehe: Urubyiruko Rwahwituwe Ngo Ruzibukire Imyitwarire Idahwitse

Abadepite babwiye urubyiruko rw’i Kirehe ko nirwirinda   imyitwarire mibi, irimo kwishora mu biyobyabwenge, ubwiyandarike, ubujura, rugakunda umurimo, gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, gukunda ishuri no kumvira ababyeyi, bizabagirira akamaro.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 01, Ugushyingo, 2025 nibwo Abadepite bari mu Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) no mu Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho myiza y’Abaturage n’Itermabere (RPRPD) babiganirijo urwo rubyiruko.

Hari  mu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu gikorwa bateguye cy’ubukangurambaga bwo kumenyekanisha Itegeko n°71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango n’ubukangurambaga mu rubyiruko k’ukwitabira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda inda zitateganyijwe.

Aba bayobozi babwiye abakiri bato bo muri aka Karere gakora kuri Tanzania ko mu myaka yabo iyo batitwaye neza, birangira bishoye mu biyobyabwenge, bikabaviramo kwiyandarika mu buryo bwinshi.

Depite Uwamurera Salama yagize ati: “Murabizi neza ko igihugu cyacu gihangayikishijwe n’ubuzima bwanyu. Igihugu gikora uko bishoboka ngo mugire ubuzima bwiza bityo rero  nujya kwiyahuza ibiyobyabwenge nta mbaraga uzabona zo gukora akazi kandi ntabwo wajya mu businzi ngo uzagire imbaraga zo kwitekerezaho. Uzahora usubira inyuma mu buzima bwawe, ntabwo ushobora gutera imbere.”

Ikinyamakuru kibanda ku nkuru zo muri Kirehe, Ngoma ba Rwamagana kitwa MuhaziYacu cyanditse ko Abadepite babwiye uru rubyiruko ko niba rwifuza kubza nkabo, rukavamo abayobozi ari ngombwa ko rutangira imyitwarire myiza ubu.

Ababwirwaga babwiye iki kinyamakuru ko ubutumwa babwumvise neza.

Manishimwe Gilbert utuye mu Murenge wa Kirehe yagize ati: “Inama Abadepite baduhaye ni nziza cyane. Batubwiye ku buzima bw’imyororokere, twahungukiye byinshi harimo n’uburyo twakwirinda kwishora mu ngeso mbi. Hano i Kirehe hari abo usanga bakora ibyo bikorwa bidakwiye ariko twabagira inama yo kubireka.”

Ineza Solange wo mu Murenge wa Kigina ati: “Batubwiye uburyo twakirinda ibishuko byatwangiriza ejo heza hacu kandi twabyishimiye cyane. Batweretse ko mu myaka yacu iyo utitwaye neza ubuzima bujya mu kaga tukabera igihugu umutwaro. Natwe tugiye kubyigisha bagenzi bacu. Twifuza ko Abadepite bajya bahora baza bakatuganiriza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza bujjya buhugura urubyiruko kuri iyo ngingo kuko aho umwaka wa 2025 ugereye, hari  abanyeshuri  136 bahuguwe ku buzima bw’imyororokere.

Hashyinzwe ibyumba by’urubyiruko 17 mu bigo nderabuzima n’ibyumba bibiri  biri mu nkambi y’impunzi ya Mahama kugira ngo urubyiruko ruhaba rubone aho ruhugurirwa.

Akarere ka Kirehe ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Uburasirazuba.

Gaherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’u Rwanda ku birometero 133 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

Ibiro by’Ubuyobobozi bw’Akarere ka Kirehe buri mu murenge wa Kirehe, Akagari ka Nyabikokora mu Mudugudu wa Bwiza.

Gafite Imirenge 12, Utugari 60 n’Imidugudu 612, kakaba gatuwe n’abaturage 460,860 batuye ku buso bwa km2 1,118.5.

Umugezi w’Akagera niwo ukoze umupaka hagati y’Aka karere n’igihugu cya Tanzaniya mu Burasirazuba.

Mu majyepfo yako, gahana imbibi n’u Burundi n’agace ka Tanzaniya.

Ikindi ni uko gahana imbibi  n’Akarere ka Ngoma mu Burengerazuba, mu Majyaruguru y’ako hakaba Akarere ka Kayonza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities