Ku wa 11 Mata 2016, imibiri 59 yari ishyinguwe hirya no hino mu miryango mu karere ka Gatsibo, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rw’i Kiziguro.
Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu karere ka Gatsibo, wakorewe mu murenge wa Kiziguro, ari na ho hari urwibutso rw’akarere. Witabiriwe n’Abanyagatsibo batuye imbere mu karere, abahakomoka bakorera hanze y’imbibi z’akarere, incuti n’abavandimwe, abasenateri n’abadepite bakomoka muri ako karere, ndetse na Guverineri w’Intara y’Ibursirazuba Uwamariya Odette.
Perezida wa IBUKA mu karere ka Gatsibo, Niyonziza Felicien, mu ijambo rye yasabye ko habaho gahunda yo guhana ingengabitekerezo ya Jenoside byihariye, n’abana babikinisha ku mashuri n’ahandi babihanirwa hatitawe ku ngano cyangwa ikindi cyose.
Yasabye kandi ko hakorwa ubukangurambaga abireze bakemera ibyaha ko bishe Abatutsi, bakerekana aho babashyize bagashyingurwa.
Yasabye ko hakongerwa imbaraga mu Kurangiza imanza zaburanishijwe muri Gacaca kuko zigihari zigera kuri 31,8%.
Kwibuka buri wese akabigira ibye mu mashuri bigakorwa, ndetse n’amashuri abanza, mu bigo bitandukanye hose bigashyirwamo imbaraga, kuko twese dukeneye kwiga.
Gufasha abana barangije kwiga segonderi kwiga Kaminuza, FARG igabanya amanota ifatiraho kuko ni menshi, kandi abana iyo batagiye kwiga bituma ababashakaga noneho babashukisha amafaranga.
Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, mu kiganiro yatanze yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kwigishwa mu 1957. Bisobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yabaye hashize imyaka 37 yigishwa, icengezwa mu bantu hakoreshejwe uburyo bwose.
Avuga ko abantu nka ba Gatete Jean Baptiste wahoze ayobora Komini Murambi, bashingiye ku rwango rwigishijwe kuva icyo gihe, batangira kwica Abatutsi muri iyo komini, kuva mu 1990 kandi n’amagambo bakoreshaga ari amwe nk’ayakoreshwaga mu myaka ya 1959.
Akomeza avuga ko uko Leta y’Ubumwe yigisha ubunyarwanda nyuma ya Jenoside, yigisha abantu kubana, uko yigisha abantu kuba abavandimwe, uko yigisha abantu ko dusangiye igihugu; ubutegetsi bubi bwo kuva mu 1959 kugeza umugambi wa Jenoside ushyirwa mu bikorwa muri Mata 1994, bwo bwigishaga amacakubiri.
Yagarutse kandi kuri Kinyamateka No 1357 yo mu kwezi k’Ugushyingo 1991 yanditse ku byabaye kuwa 7/11/1991 yerekana ko i Murambi habaye ubwicanyi bushingiye ku ngengabitekerezo Gatete n’abandi bari barakiriye. Ko hari abatutsi benshi bishwe icyo gihe cyane cyane muri Segiteri ya Rwankuba.
“Ingengabitekerezo si ikintu gihuguka mu kirere, ni ikintu kijya mu bikorwa, mu miterere y’abantu, mu mibereho yabo, noneho abo badashaka bakica bakarimburwa…”
Avuga ko n’amahanga yabimenye bohereza komisiyo ije kumva akarengane k’abaturage ariko mu myanzuro yatanze, yavugaga ko imvururu zabaye ariko abo baturage ntibatanze ibimenyetso, birengagiza ko hasanzwe hari umwuka mubi hagati y’abahutu n’abatutsi kandi abatutsi aribo ba nyirabayazana, ngo kuko mu kwakira 1990 bahishe ibyitso by’inyenzi…, iyo raporo yasoje ivuga ko Abatutsi aribo ntandaro y’umwuka mubi muri Murambi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, mu butumwa yageneye Abanyagatsibo kuri uwo munsi, yahumurije abarokotse Jenoside by’umwihariko imiryango yashyinguye ababo, abifuriza gukomera no kwihangana kandi abahumuriza ababwira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi mu Rwanda.
“Iki ni igihe gituma umuntu asubiza ibitekerezo muri 94, bigatuma atekereza aho yari ari n’uko yari amarewe. Turabizirikana rero, kuko ari inshingano zacu kugira ngo duhe iki gikorwa umwanya gikwiriye.”
Ashimira Perezida wa Repubulika kuba yarahagaritse Jenoside, kandi agatekereza ko umwanya w’icyumweru cyose by’umwihariko iminsi 100 bikaba umwanya wo kwibuka, hagamijwe kugira ngo hatazagira umuryango uzima, ari umuto, umukuru, umugore, umugabo, umunyarwanda n’utari umunyarwanda bafate umwanya wo kwibuka no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
“Byari kuba ari amarorerwa iyo aba baza kwicwa uyu munsi bikaba ntawe ushobora kubibuka. Abakoze Jenoside mu Rwanda bari baziko igihe nk’iki kitazabaho, bari bazi ko bazatsemba abantu bagakuraho ubwoko tutsi burundu. Iyo batekereza ko uyu mwanya wari kubaho, bari kuba baragize umwanya wo kugira abo bakoma mu nkokora bakibwiriza bakabihagarika.” Guverineri Mujawamariya.
Akomeza avuga ko ari umwanya wo kwibuka amateka mabi abanyarwanda banyuzemo bitewe n’ubuyobozi bubi bwabibye imbuto y’amacakubiri yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside.
Avuga ko kwibuka bifasha kugira ngo bivugwe n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside barusheho gukorwa n’isoni, umugambi bafite ukomoka ku ipfunwe ry’uko bitavugwa, bikibagirana, byahabwa andi mazina, uwo mwanya be kuwuhabwa kuko iyo bivuzwe birushaho gushimangira ibyemejwe ku rwego mpuzamahanga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye kandi igakorwa mu buryo bubi bugomba kwamaganwa abantu bose bivuye inyuma.
Avuga ko mu ntara y’Iburasirazuba, ubwitabire bw’abaturage mu bikorwa byo kwibuka ku rwego rw’umudugudu bugenda buzamuka ku buryo biri hejuru ya 90%, kandi ntawe ubashyizeho imbaraga.
Avuga ko nubwo ubwitabire buri hejuru cyane, hakiri ibisigisigi by’abagifite imitekerereze mibi, bagihakana bakanapfobye Jenoside yakorewe Abatutsi. Asaba gukomeza ubutwari bwo kurwanya abongabo.
Guhangana n’ingengabitekerezo bisaba kumenya amateka yayo, kumenya abayikwiza ubu n’uburyo bakoresha, kwigisha urubyiruko amateka, gukoresha itangazamakuru, abakoze Jenoside bagafata iya mbere kuba aribo bavuga uko byagenze.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi cumi na bine (14,000), abenshi bakaba bariciwe muri Kiliziya ya Kiziguro bakajugunywa mu rwobo rurerure rwari rwaracukuwe kera ruri aho ku Rwibutso.

Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro

Dr Bizimana Jean Damascene ashyira indabo ku mva

Uwamariya Odette, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, n’abandi bayobozi bategereje imibiri igiye gushyingurwa mu cyubahiro

Imibiri yari ishyinguwe mu ngo yajyanwe mu Rwibutso rwa Kiziguro

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, n’abandi bayobozi bitabiriye umuhango wo kwibuka












































































































































































