Ku wa kane tariki ya 25 Ugushingo 2021, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), ku bufatanye n’ikigo kita ku ndwara zitandura NCD (Non-Communicable Diseases Alliance), cyakoze inama ya mbere igamije guhashya no gukumira indwara zitandura ndetse n’ubuvugizi kuri bose (Universal Health Coverage). Ubushakshatsi bugaragaza ko inzoga zifite 41% ku ndwara zitandura.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bw’inzego zinyuranye mu kwita ku ndwara zitandura n’ubuvugizi kuri bose”, ije kubera ubushakashatsi bwakozwe na NCD Alliance ku bufatanye na RBC kuko byerekanye ishusho rusange y’indwara zitandura n’ubuvuzi kuri bose mu Rwanda.
Izafasha inzego zinyuranye kurushaho gusobanukirwa uruhare rwa buri wese, no kongera imyumvire mu kwita ku ndwara zitandura n’ubuvuzi kuri bose.

Dr Ntaganda Evariste ukora mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, mu ishami ry’indwara zitandura, yavuze ko iyi nama yaje ikenewe kuko ngo aho batangiriye gahunda yo gukurikirana izi ndwara, basanze izi ndwara ziri hejuru cyane kurusha izindi, aho usanga abagana ibitaro ndetse n’ababitindamo arizo baba barwaye.
Yagize ati “ubushakashatsi bwabonye ko indwara zitandura arizo zifite imibare iri hejuru kurusha izandura aho umuvuduko w’amaraso wari kuri 15.9, diyabete 3, iziterwa no kunywa itabi 12.8, kunywa inzoga 41%.”
Evariste yakomeje asaba abaturage kwirinda izi ndwara bisuzumisha hakiri kare ndetse banakora imyitozo ngororamubiri ihagije.
Ati “ndasaba abanyarwanda kujya bisuzumisha hakiri kare kuko bifasha umuntu kumenya uko ahagaze, ndetse nkanabasaba gukora imyitozo ngororamubiri, kuko ari urukingo ndetse n’umuti kuko ituma amagufa y’umuntu akomera ndetse n’amaraso akabasha kugera mu ngingo zose, bityo bigatuma umuntu atarwara izi ndwara.”
Gahunda y’Umuryango w’Abibumbye n’intego z’iterambere rirambye ishimangira uruhare rwa buri gihugu mu gukumira no kuvura indwara zitandura, kugira ngo impfu ziterwa n’izi ndwara zigabanukeho kimwe cya gatatu nibura kugera muri 2030.
Umuyobozi w’ikigo kita ku ndwara zitandura NCD Alliance, Professeur Mucumbitsi Joseph yavuze ko iyi nama izafasha abantu bose gusobanukirwa igitera izi ndwara ndetse no kumenya kuzikumira kuko arizo zihitana abantu benshi kw’isi.
Yagize ati “izi ndwara zihangayikishije isi kuko nizo zikomeje guhitana benshi, umutima, diyabete, stroke, kanseri, indwara z’ubuhumekero zica abasaga miliyoni 41 mu isi buri mwaka.”
Yakomeje avuga ko abantu 71% mw’isi bicwa n’izi ndwara, kandi avuga ko zose zisangiye ibintu bimwe bizitera, harimo itabi, Inzoga, umunyu mwinshi, kurya indyo ituzuye ndetse no kudakora imyitozo ngororamubiri.
Iyi nama izamara iminsi ibiri izagira uruhare mu kongera imyumvire n’imihigo ifatika y’inzego zitandukanye mu guhashya indwara zitandura no mu gukemura ibibazo by’izi ndwara, gushimangira uruhare rufatika rw’ababana n’izi ndwara ndetse no kumvikanisha ijwi ryabo.
UMUBYEYI Nadine Evelyne












































































































































































