Abaturage bo mu midugudu ya Gasasa na Rebero mu kagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo bifatanyije mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru ngaruka mwaka wo Kwibohora ku nshuro ya 28 ubwo batahaga agasoko, ivuriro ry’ibanze, imihanda bikoreye ndetse n’ikigo cyigisha ikoranabuhanga n’ubumenyingiro.
Gusura no gutaha iby’agateganyo ibikorwa remezo birimo n’ikigo cyigisha ikoranabuhanga rijyanye n’ubumenyi ngiro ni bimwe mu bikorwa bifatika byubatswe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage.

Mu ijambo ryo guha ikaze abitabiriye Kwibohora 28, Umukuru w’umudugudu wa Gasasa, Salton Niyitanga yashimangiye ko kwibohora kw’abanyarwanda bigomba gushingira mu kwiyubaka, kwiteza imbere ariko cyane cyane mu kudaheranywa ipfunwe n’agahinda.
Perezida Kagame ni impano itagereranywa
Intero igira iti « Perezida Kagame ni impano itagereranywa». Byongeye gushimangirwa n’uwatanze ikiganiro kijyanye no Kwibohora, Ambasaderi Sheikh Saleh Habimana ubwo yasobanuraga mu minota 15 agaruka mu ncamake ku mateka y’ urugamba rwa FPR/Inkotanyi rwo kwibohora, yibutsa abantu ko ahanini rutari rugamije imyanya y’ubutegetsi cyangwa se impeta za gisirikare.
Sheikh Saleh Habimana yagize ati “Inkotanyi zaharaniraga kubona impinduramatwara mu gihugu, niyo mpamvu zari zemeye imishyikirano. Ntabwo zifuzaga ko abanyarwanda bicwa ariko iyo nzira inaniranye byabaye ngombwa ko zirwana.”

Yakomeje avuga kandi ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa nta munyarwanda uzongera kwicwa azira ubwoko bwe cyangwa se idini rye.
Yabwiye abari aho ko umunyarwanda wese wari mu gihugu utahigwaga ndetse n’uwari mu mahanga watashye nyuma ya Jenoside bose bafitiye umwenda abacitse ku icumu. Yongeyeho ko ndetse n’uwacutse ku icumu udafite indangagaciro nawe afitiye umwenda abacitse ku icumu.
Kwibihora byaranzwe no kugaragaza ibikorwaremezo bifatika
Umwe mu bagore basanzwe bacururiza mu isoko rito ryo mu Rugando mu izina rya bagenzi be, Musabyimana Marie Claire, yavuze ko ashimiye ubuyobozi bwabafashije kuvugurura isoko.
Yagize ati “Uburyo iri soko ryacu ryari rimeze mbere byari biteye isoni cyane, kuko twaranyagirwaga ndetse n’abakiliya bacu bakahagorerwa mu bihe by’imvura. Ariko hamwe n’ubuyobozi bwiza byose birashoboka. Nsanga rero kuba tubonye ahantu heza tuzajya dukorera ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko twibohoye koko! Ntabwo twaba dukorera ahantu hadasobanutse ngo turirimbe ngo twaribohoye.”

Amafaranga miliyoni 9 z’ amanyarwanda niyo yakoreshejwe mu kuvugurura iri soko rito ryo mu Rugando. Aya mafaranga akaba yavuye mu isanduku y’ubwizigame y’abadamu bahacururiza, andi bayahawe SACCO nk’inguzanyo ariko ikibanza bagihawe n’Umurenge wa Kimihurura.
Ku bijyanye n’ubuzima hubatswe ikigo Health Post Girumbuntu ku nkunga ya Dr. Herbert Fisk Johnson n’abaturage bo mu Kagari ka Rugando ariko kugeza magingo aya, abaturage bakoresha Mituweli bakaba bishyura 100%.
Ikibazo gihangayikishije abatari bake cyagejejwe ku buyobozi buvuga ko buzakora ubuvugizi bwose bushoboka, kugira ngo umuturage wese ufite mituweli abashe guhabwa amahirwe yo kuvurwa bimworoheye.
Mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi n’uburezi rusange by’abana bakiri bato, Ambasaderi Sheikh Saleh Habimana yashinze ikigo cyatangiye kwigisha abana ikoranabuhanga kandi ku buntu, ndetse abana bakigana bakaba bagaburirwa, bakanahabwa itike ibasubiza mu ngo zabo.

Gusa aha Sheikh Habimana akomeza gusaba ababyeyi bafite abana mu Rugando kurushaho kohereza abana babo kugira ngo bahabwe impamba mu ikoranabuhanga, kuko ubutaka yubatseho iki kigo yabuhawe n’ubuyobozi. Ibyo bituma yibwira ko aba baturanye n’iki kigo bagomba kuba aba mbere mu guhabwa amahirwe. Abatari bake bahize bamaze kubona akazi mu bigo mpuzamahanga.
Kugira uruhare rufatika no gutanga umusanzu mu kwiyubakira ibikorwa remezo byamaze kujya mu mico iranga abaturage bo mu Kagari ka Rugando, kuko n’igihe hazaga gahunda yo kubaka imihanda y’amapave mu Mujyi wa Kigali, aba babigezemo imbaraga cyane, biyubakira umuhanda. Nyuma yawo bishyiriyeho amatara acanira imihanda yose yo muri ako kagari mu rwego rwo kubungabunga umutekano.
Gaston Rwaka/Panorama.rw



















































































































































































