Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#Kwibuka28: Abaganga babi ntibazongera kugira umwanya mu Rwanda

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, muri itaro bya Kaminuza bya Butare ku wa 20 Gicurasi 2022, Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima yijeje ababuriye ababo muri CHUB ko abaganga babi batazongera kugira umwanya mu Rwanda.

Yagize ati “Nihanganishije imiryango yaburiye ababo muri CHUB, nanizeza abari hano ko abaganga nk’abo babi batazigera bongera kugira umwanya mu Rwanda.”

Yakomeje ashimira ubuyobozi bwa CHUB n’abakozi bayo uruhare bagira mu kuzamura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 abasaba gukomeza ibikorwa byabo byiza.

Gasana Ildephonse watanze ubuhamya nk’uwarokokeye muri CHUB, yaba n’abayobozi batandukanye baganirije abitabiriye igikorwa cyo kwibuka, n’abandi bavuze bahagarariye imiryango yaburiye ababo muri CHUB, bose banenze abaganga bishoye mu bikorwa nk’ibyo bibi byo kwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi,  bagaragaza ko biteye ikimwaro kumva ko abaganga bagakwiye gutanga ubuzima, byarangiye aribo babwambuye Abatutsi bazira gusa uko baremwe.

Gasana yagize ati “Hashimwe Inkotanyi zaduhaye ubuzima, hashimwe kandi ubuyobozi bw’igihugu bwashyize imbaraga mu iterambere ry’igihugu kizira amacakubiri, hakimikwa ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.”

Umuyobozi mukuru wa CHUB Dr Nsanzimana Sabin yihanganijishije ababuriye ababo muri CHUB, abizeza ko bazakomeza kubaba hafi mu rugamba rwo kwiyubaka.

Kuri ubu CHUB imaze kuremera inka abatishoboye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mu karere ka Huye bagera kuri 432. Uyu mwaka bateganya kuzaremera  n’abandi baturage inka bo mu mirenge ya Ngoma na Kigoma mu karere ka Huye.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities