“Ubuyobozi bwacu bwaduhaye imfashanyigisho n’aho kurebera hagaragara. Ntacyatuma rero tudasigasira ubutwari bw’abanyarwanda bwazutse… amahirwe twagize ni uko mbere y’ubukoloni twagize ubuyobozi buharanira kugira igihugu kisanzuye kandi gifite ubuyobozi bwiza. Kwizihiza umunsi w’intwari ni ukugira ngo ubutwari bwacu bukomeze bwiyongere bugire ingufu…”
Mu biganiro byatanzwe ku munsi w’intwari wizihijwe mu midugudu igize Akagari ka Rugando ariyo Gasange, Gasasa, Rebero na Taba; yishatsemo ubushobozi ikihuriza hamwe, nyuma y’ibiganiro byari biteganyijwe uwo munsi bahurira mu busabane.

Abatuye imidugudu y’Akagari ka Rugando bitabiriye kwizihiza umunsi w’Intwari (Ifoto/Panorama)
Atanga ikiganiro, Brig. Gen. Rutikanga John Bosco, yabwiye abaturage n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye bitabiriye uwo munsi, ko ubutwari bw’abanyarwanda babukomora ku bakurambere babo, baharaniye kugira igihugu kisanzuye kandi gifite ubuyobozi bwiza n’ubwo bwaje gucibwamo n’abakoloni ariko bakaza kubigobotora.
Yagize ati “kuva kera kugeza ubu, u Rwanda rwagiye rugira ubuyobozi bwiza, ariko by’akarusho ubuyobozi dufite ubu. N’ubwo ariko ubuyobozi bw’abanyarwanda bwari bwiza kandi bwubashye, abakoloni babukomye mu nkokora, ndetse n’aho bagendeye, ababasimbuye ntibagarutse ku murage w’abanyarwanda, boreka igihugu. Ubutwari bw’abanyarwanda ubwabo nibwo bwigobotoye ubutegetsi bubi…”
Akomeza avuga ko n’ubwo abanyarwanda bafite ubuyobozi bwiza, badakwiye kwirara ngo bateshuke cyangwa ngo basitare kuko abakurambere babo ntacyo batakoze ngo abanyarwanda bagire igihugu gifite indangagaciro kandi cyubashywe. Abasaba gukomera kuri uwo murage.
Yagarutse ku rubyiruko rwishora mu ngeso mbi, ko bakwiye kwegerwa bakagarurwa hakiri kare, kuko uwishoye mu ngeso mbi adashobora kuba intwari. Ati “Urubyiruko rwishora mu ngeso mbi tubifate nk’ikibazo kidindiza iterambere. Ntidukwiye kwicara ngo turebere, kandi mwibuke ko ubutwari buva mu baturage. Tujye twicara twisuzume turebe uko aho dutuye hameze, turebe kandi turwanye ikintu icyo aricyo cyose cyadukoma mu nkokora.”

Hon. Senateri Hadija Ndangiza Murangwa wifatanyije n’abaturage bo mu midugudu igize Akagari ka Rugando, mu kiganiro cye yabwiye abaturage ko ubutwari bugaragarira mu mirimo yabo ya buri munsi bibuka gukora igenamigambi cyane cyane bazirikana ikayi y’imihigo y’urugo. Abibutsa ko gukunda igihugu bisaba uruhare rwa buri wese ku bantu batekereza kimwe, bahuje intumbero n’intego.
Ati “Tugomba kumenya amahirwe dufite nk’abanyarwanda. Twishimira ko dufite umwihariko wacu kuri gahunda ziteza imbere umuturage kuko biduhesha gusigasira bwa butwari dufite no gusigasira rya zina ryiza tumaze kugeraho nk’abanyarwanda kandi twese tubyibonemo, umuntu wese akagaragara ko hari igisubizo agomba gutanga ku rwego rwe, kuko iyo twagize ibibazo bitugeraho twese.”
Yakomeje yibutsa abanyarwanda kugira umuco wo kwitanga, kugira ubushishozi, kuba intangarugero, abanyakuri, kugira ubupfura, ubuntu, guha agaciro ururimi rwacu, kurwanya ruswa, kurwanya kwishyira hejuru, Gukora cyane no kugora umurimo unoze ndetse no gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge n’ubufatanye.

Senateri Hadija Ndangiza Murangwa yibukije abaturage bo midugudu igize Akagari ka Rugando kwiyumvamo ubutwari butanga ibisubizo bikemura ibibazo by’abaturage (Ifoto/Panorama)
Abibutsa ko ubufatanye ari ngombwa kandi bakwiye kwishimira ubuyobozi bwiza bafite. Ati “Gushyira hamwe kwacu, bwa buyobozi bureberera abaturage, bwa buyobozi bwita ku ndangagaciro z’ubunyarwanda ni byo biduhesheje isura u Rwanda rufite ku isi uyu munsi. Ejo heza h’igihugu cyacu, ni wowe nanjye tuzatuma bigerwaho. Biradusaba rero buri wese kwiyumvamo ko ubwo bushobozi abufite, agafata umwanya wo gutekereza akareba igisubizo yatanga gifitiye akamaro abanyarwanda ariko kigafasha abanyafurika bose n’Isi yose.”

Abatuye imidugudu y’Akagari ka Rugando bitabiriye kwizihiza umunsi w’Intwari (Ifoto/Panorama)
Abatuye Akagari ka Rugando kandi basangijwe ikiganiro ku muzi n’umuhamuro w’inkomoko y’ubutwari bw’abanyarwanda, bahawe n’Umwanditsi akaba n’umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, ababwira ubutwari ari umurage w’abanyarwanda kuva u Rwanda rwaba u Rwanda; abanyarwanda bose bakaba basabwa gukomera kuri uwo murage. Bahawe kandi n’ikiganiro kuri gahunda yo kwizigamira by’igihe kirambye ya Ejo Heza.

Abatuye imidugudu y’Akagari ka Rugando bitabiriye kwizihiza umunsi w’Intwari (Ifoto/Panorama)

Abatuye imidugudu y’Akagari ka Rugando bitabiriye kwizihiza umunsi w’Intwari (Ifoto/Panorama)

Abatuye imidugudu y’Akagari ka Rugando bitabiriye kwizihiza umunsi w’Intwari (Ifoto/Panorama)
Rwanyange Rene Anthere














































































































































































