Ahitwa Mémorial Pierre Savorgnan de Brazza mu Murwa mukuru wa Congo-Brazzaville witwa Brazzaville haraye hateraniye Abanyarwanda n’incuti zabo zaje kubafasha kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uku kwibuka-kuri kubera n’ahandi ku isi- kuri gukorwa ku nshuro ya 32 kuva iyo Jenoside yahagarikwa mu mpera za Nyakanga, 1994 bikozwe na FPR Inkotanyi.
Abantu 350 barimo Abanyarwanda baba muri Brazzaville n’ababa ahandi mu bihugu by’incuti z’u Rwanda nibo bitabiriye iki gikorwa cyarimo na Ministiri Gilbert Mokoki ufite mu nshingano ze kugenzura ibikorwa bya Leta, kurwanya ruswa n’akarengane.
Hari kandi abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga, imiryango itegamiye kuri Leta n’ ibigo by’ubucuruzi.
Nk’uko bisanzwe bigenda, uyu muhango wabanjirijwe n’umunota wo kwibuka no guha icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu mwaka wa 1994, hakurikirho gucana urumuri rw’icyizere, ubundi urubyiruko ruri munsi y’imyaka 20 rutnaga ubutumwa bujyanye n’insanganyamatsiko “Twibuke twiyubaka.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo-Brazaville, Parfait Busabizwa, yashimye abitabiriye umuhango, ashimangira ko kwibuka ari uguhesha icyubahiro abazize Jenoside, gukomeza abarokotse no gushima abayihagaritse.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo-Brazaville, Parfait Busabizwa.
Busabizwa yavuze ko Jenoside aho iva ikagera, ikorwa ku bushake n’ubushobozi bwa Leta, igahemberwa n’urwango rukururwa no kubiba amacakubiri mu bantu.
Avuga ko n’ubwo Jenoside mu Rwanda yahagaritswe, hari aho ingengabitekerezo yayo iri guhemberwa bityo ko isi ikwiye kubihagarika hakiri kare.
Abayikwizakwiza, nk’uko abivuga, babikorana ubuhanga bakoresheje imbuga nkoranyambaga, agasaba urubyiruko guhaguruka rukabanyomoza, rukabereka ko Abanyarwanda bunze ubumwe.
Yasabye ibihugu gushyirwa mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga n’imyanzuro y’umuryango w’Abibumbye mu guhana abahakana Jenoside.
Ambasaderi Busabizwa yanagaragaje ko kwibuka bitarangirira mu mateka gusa, ahubwo ari inshingano yo kubaka ejo hazaza.
Yibukije ko u Rwanda rwahisemo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, rushyiraho ingamba zirimo inkiko Gacaca na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, zafashije mu kubaka igihugu gitekanye kandi cyunze ubumwe.
Muri uwo muhango kandi, hasomwe ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, bwatanzwe n’uhagarariye uwo muryango muri kiriya gihugu, Gon Myers.
Herekanywe na filime mbarankuru “Génocide au Rwanda – Louise Mushikiwabo :«Ma revanche ? Je me suis forcée à vivre pour les victimes» ndetse havugwa n’imivugo irimo La « minute de silence » wakozwe n’umunye Tchad Dr Appolos N. wagarutse kubyo yabonye mu Rwanda Jenoside ikirangira na « Enfant de la Lumière » wakozwe na Kundwa Ayan, washimangiraga ko nk’urubyiruko, amateka atagomba kubaherana ko ahubwo aribo bagomba kubaka ejo heza hatarangwa n’urwango n’amacakubiri.























































































































































































M.Josee NDAYIZIGIYE
April 9, 2026 at 21:21
Mwagize neza kwibuka abacu bazize genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Amahanga yose akwiriye kumenya ukuri ku byabaye kandi nitwe tugomba kubibamenyesha kugira ngo kugoreka amateka no gupfobya genocide bicike! Turibuka twiyubaka, ntabwo dusabiriza nta nubwo duca incuro! U Rwanda ni urwacu, inkoranyi zaturokoye ni izacu n’ubuzima ni ubwacu, hashimwe Imana ikibiturindiye
Genocide , never again!