Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Loni yavuze ko inzara ivuza ubuhuha muri Gaza

Panorama

LONI itangaza ko inzara imeze nabi muri Gaza, akaba ari ubwa mbere bigeze ku rwego rukabije mu Burasirazuba bwo hagati nk’uko bitangazwa n’impuguke ko abantu bagera ku 500,000 bugarijwe n’icyorezo cy’inzara.

Umuhuzabikorwa ushinzwe ubutabazi ahabaye amakuba, Tom Fletcher, agira ati “Ni inzara, twayita Inzara ya Gaza.”

Atunga agatoki Isiraheli, ayishinja “kubangamira gahunda” yo gutanga imfashanyo ku butaka bwa Palesitine bwugarijwe n’intambara.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Isiraheli yavuze ko gutangaza ko inzara ikomeye cyane mu Mujyi wa Gaza no hafi yayo bashingira ku binyoma bya Hamas binyujijwe mu mashyirahamwe afite inyungu. Agira ati “Muri Gaza nta nzara ihari.”

Ihuriro ry’abagenzuzi ryashyizweho na Loni kugira ngo bagenzure ibibazo byugarije (Integrated Integrated Security Phase Classification Initiative (IPC)), rigaragaza ko hariho inzara kuko 20% by’ingo zibuze ibiryo ku buryo bukabije; 30 ku ijana by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite imirire mibi ikabije; byibuze babiri muri buri bantu 10,000 bapfa buri munsi bazize inzara cyangwa imirire mibi n’indwara.

Inzego z’umuryango w’Abibumbye zimaze amezi ziburira ko ibintu ko ibintu byifashe nabi muri Gaza, mu gihe Isiraheli yo ikomeje gutera Hamas.

Raporo ya IPC igira iti “Nyuma y’amezi 22 y’amakimbirane adashira, abantu barenga miliyoni 500 bo mu karere ka Gaza bahuye n’ibihe bibi birangwa n’inzara, ubukene n’urupfu”.

Iyi raporo iteganya ko inzara izakwira muri Deir el-Balah na Khan Yunis mu mpera za Nzeri, ikaba ituyemo abantu barenga bitatu bya kane by’abaturage bose ba Gaza, cyangwa se abantu barenga 641.000.

IPC yavuze ko “ari ubwa mbere inzara yemejwe ku mugaragaro mu karere k’iburasirazuba bwo hagati”. Umuvugizi wa IPC yatangarije AFP dukesha iyi nkuru hari igihe muri Yemeni hateganijwe inzara muri 2018, ariko ntibyabaye.

Mu ntangiriro za Werurwe, Isiraheli yimye inzira burundu inkunga yoherezwaga muri Gaza, ariko nyuma yemerera umubare muto cyane kwinjira mu mpera za Gicurasi, bituma ibura ry’ibiribwa, imiti n’ibikomoka kuri peteroli bikomera.

Fletcher aganira n’abanyamakuru i Geneve, yavuze ko inzara igomba kugera ku bantu bose. Agira ati “Ni inzara twashoboraga gukumira iyo tubyemererwa. Nyamara ibiryo bihagarara ku mipaka”.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Isiraheli yamaganiye kure raporo ya IPCivuga ko bishingiye kuri politiki, kandi yemeza ko mu cyumweru gishize imfashanyo itubutse yinjiye mu karere ka Gaza.

Urwego rwa minisiteri y’ingabo z’igihugu cya Isiraheli rugenzura ibibazo by’abaturage mu turere twa Palesitine, COGAT, rwashinje abanditsi gushingira ku “makuru abogamye no kwirengagiza amakuru bahawe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities