Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Madamu Jeannette Kagame asaba Urubyiruko kudatatira igihango cy’urungano

Raoul Nshungu

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje uburyo urubyiruko rukwiye kwibuka urungano rwabo rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Madamu Jeannette Kagame yagaragarije uburyo urubyiruko rwitabiriye Ihuriro ngarukamwaka rw’urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano” rukwiye kwibuka urungano rwabo rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 199 anasaba kandi uru rubyiruko kutazatatira igihango cy’urungano.

Umufasha w’Umukuru w’Igihugu yabigarutse ho kuri uyu wa 25 Mata 2025, ubwo yaganirizaga abitabiriye Ihuriro ry’urubyiruko rizwi nka “Igihango cy’Urungano” aho yabibukije ko Kwibuka bitari iby’umunsi umwe kuko abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba guhora mu mitima yacu.

Madamu Jeannette kagame agira ati “Kwibuka si iby’uyu munsi gusa, ahubwo ntiturata n’igiti kuko abacu bahorana umwanya ukomeye mu buzima bwacubakomeze baruhukire mu mahoro, u Rwanda rwongeye kuba u Rwanda.”

Akomeza agira ati “Mu kwibuka kandi tuzirikana abarokotse Jenoside tugira tuti”Mpore” niryo jambo twabona kubabwira ni jambo rigufi ariko ribumbatiye byinshi mu rurimi rwacu no mu mitima yacu, kwemera kwirenga kwanyu ni kimwe mu byubatse umusingi w’ubumwe n’ubudaheranwa no kubaka igihugu cyacu kandi kidaheza.”

Madamu Jeannette Kagame yongeye kandi kwereka urubyiruko ko rugomba kwibuka urungano barushaho gukunda u Rwanda no kurinda amateka yarwo.

Agira ati “Mukunde u Rwanda rwacu kuko nta w’undi uzabidukorera mube abarinzi b’amateka,ubumwe, ubudaheranwa byacu uko ni ko kuzirikana urugango rwanyu rwishwe muri jenoside rubyiruko muramenye ntimuzatatire igihango cy’ungano.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ugusubiza icyubahiro abishwe bazira uko bavutse.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, mu kiganiro yahaye uru rubyiruko yarwetse uburyo guhera mu 1973, Leta ya Kayibanda yashoye urubyiruko rwigaga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza y’u Rwanda, mu kwica no gutoteza bagenzi babo b’Abatutsi.

Iri huriro ngarukamwaka ryitabiriwe n’abarenga kuri 2000 barimo urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihug n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities