Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Maduro Mu Rukiko Rwa Amerika Ati: ‘Ndacyari Perezida Wa Venezuela’

Igishushanyo cy'ikigereranyo cyerekana Maduro mu rukiko.

Ubwo yageraga mu rukiko rwo muri Manhattan muri Amerika, uwahoze ayobora Venezuela Nicolas Maduro yateye utwatsi ibyo Amerika imurega by’uko akorana bya hafi n’abacuruza ibiyobyabwenge biza kwangiza Abanyamerika.

Uyu mugabo- wari kumwe n’umugore we Cilia Flores- aherutse gushimutwa n’abasirikare ba Amerika bagabye igitero mu gihugu cye bakamujyana shishi itabona.

Mu kwisoboranura, yabwiye urukiko ko ari umunyakuri, ko nta cyaha yakoze kandi ko ari we ukiri Perezida wa Venezuela, ibintu Amerika itemeranya nawe uko yavuze kenshi ko yibye amajwi.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza witwa Alvin Hellerstein yasubitse iburanisha, avuga ko rizongera kuba tariki 17, Werurwe, 2026 bityo ko abaregwa bakomeza gufungwa.

Delcy Rodriguez wari Visi Perezida wa Nicolas Maduro kuva muri 2018 ni we Inteko Ishinga Amategeko ya Venezuela yemeje ko ayobora igihugu ‘by’agateganyo.’

Uyu mugore kuri uyu wa Mbere yemeye ko azakomeza gukorana na Amerika mu nyungu z’ibihugu byombi, abivuga nyuma y’uko Amerika yatangaje ko nahirahira ntakurikize ibyo ishaka, izagaba ibindi bitero muri Venezuela.

Ubwo Maduro yari mu rukiko we n’umugore we, hanze yarwo hari uruhuri rw’abaturage ba Amerika bamaganaga ifatwa rye.

Bari bafite ibyapa byanditseho mu Cyongereza ngo Free President Maduro( bivuze ngo Murekure Perezida Maduro).

Si i New York gusa byabereye kuko no mu Murwa mukuru wa Venezuela, Caracas, naho byari uko, abaturage bashyigikiye Maduro bajya mu mihanda kumuvuganira bemeza ko arengana, ko akwiye kurekurwa agataha mu gihugu yatsindiye kuyobora.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Kwibuka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwongeye kwibutsa abaturage kwitegura neza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bushimangira akamaro ko...

Football

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko u Rwanda rwamaze gutanga kandidatire yo kwakira irushanwa rya African Nations League...

Football

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Mata 2026 ari umunsi w’ikiruhuko ku gihugu...

Amakuru

Our Reporter Nairobi, Kenya, 01 April 2026:  Livestock diseases continue to pose a significant threat to farmers’ livelihoods, food security and public health in...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities