Ubwo yageraga mu rukiko rwo muri Manhattan muri Amerika, uwahoze ayobora Venezuela Nicolas Maduro yateye utwatsi ibyo Amerika imurega by’uko akorana bya hafi n’abacuruza ibiyobyabwenge biza kwangiza Abanyamerika.
Uyu mugabo- wari kumwe n’umugore we Cilia Flores- aherutse gushimutwa n’abasirikare ba Amerika bagabye igitero mu gihugu cye bakamujyana shishi itabona.
Mu kwisoboranura, yabwiye urukiko ko ari umunyakuri, ko nta cyaha yakoze kandi ko ari we ukiri Perezida wa Venezuela, ibintu Amerika itemeranya nawe uko yavuze kenshi ko yibye amajwi.
Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza witwa Alvin Hellerstein yasubitse iburanisha, avuga ko rizongera kuba tariki 17, Werurwe, 2026 bityo ko abaregwa bakomeza gufungwa.
Delcy Rodriguez wari Visi Perezida wa Nicolas Maduro kuva muri 2018 ni we Inteko Ishinga Amategeko ya Venezuela yemeje ko ayobora igihugu ‘by’agateganyo.’
Uyu mugore kuri uyu wa Mbere yemeye ko azakomeza gukorana na Amerika mu nyungu z’ibihugu byombi, abivuga nyuma y’uko Amerika yatangaje ko nahirahira ntakurikize ibyo ishaka, izagaba ibindi bitero muri Venezuela.
Ubwo Maduro yari mu rukiko we n’umugore we, hanze yarwo hari uruhuri rw’abaturage ba Amerika bamaganaga ifatwa rye.
Bari bafite ibyapa byanditseho mu Cyongereza ngo Free President Maduro( bivuze ngo Murekure Perezida Maduro).
Si i New York gusa byabereye kuko no mu Murwa mukuru wa Venezuela, Caracas, naho byari uko, abaturage bashyigikiye Maduro bajya mu mihanda kumuvuganira bemeza ko arengana, ko akwiye kurekurwa agataha mu gihugu yatsindiye kuyobora.












































































































































































