Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisitiri Bizimana atanga umucyo ku bitangazwa na Gatebuke Claude

Dr Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’uburere mboneragihugu -MINUBUMWE (Ifoto/Ububiko)

Panorama

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’uburere mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, abinyujije ku rukuta rwe rwa X, ashyira ahagaragara ukuri kurambuye ku makuru akwirakwizwa na Getabuke Claude ukora ubuvugizi kuri FDLR.

Mu butumwe bwe burambuye, Dr Bizimana agira ati “Dusobanure ibinyoma bya Gatebuke Claude ubeshya ko yarokotse jenoside yakorewe abatutsi, kimwe na Patrick Rugaba, agamije kuyobya abantu ngo bemere batazuyaje inyigisho na gahunda ze zo gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda, kuvugira FDLR no gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi.

Ntabwo Gatebuke Claude yari mu bwoko bw’Abatutsi bwahigwaga muri jenoside yabakorewe hagati ya 1990 na 1994, bityo ngo umuryango we ube warakorewe Jenoside kandi na we ubwe n’abo bavukana babe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko na mushiki we babyiyitirira aho baba muri Amerika, mu biganiro mbwirwaruhame, mu nyandiko no ku mbuga nkoranyambaga.

Dore ukuri:

1) Gatebuke Claude akomoka kuri Gatebuke Justin wavutse mu 1956 muri Selire Mugara, segiteri Gishwati, Komine Kayove, Perefegitura ya Gisenyi. Gatebuke Justin Se wa Gatebuke Claude abyarwa na Rwamwaga bahimbaga Kinyuka, akaba yari afite abagore babiri, uwitwa Nyambuga Agnès na Ntabugi ari nawe nyina wa Gatebuke Claude. Bombi ni abahutukazi.

2) Gatebuke Justin afite abavandimwe be barimo Enias Ukwitegetse wari umubazi w’amatungo mu isoko rya Nkora na Théophile Burindi wabaye umwanditsi wa Komini Kayove imyaka myinshi, hakaba na mushiki we Nyiramakuba. Aba bose ntibigeze baba Abatutsi. Gatebuke Justin ubyara Gatebuke Claude yize amashuri abanza iwabo muri Kayove ahitwa i Vumbi, akomereza amashuri yisumbuye mu ishuri nderabarezi ry’i Rubengera no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu Ishuri rikuru ryigishaga ubuvuzi rusange (Ecole Supérieure des Techniques Médicales = ESTM), akaba yari afite ikarita y’ishuri N°81/145.

3) Muri raporo y’umwaka w’amashuri 1982-1983 yakozwe ku wa 07 Gashyantare 1983 na Ntakirutinka Charles wari Umunyamabanga mukuru wa Kaminuza, igaragaza urutonde rw’abanyeshuri b’iryo shuri, handitse ko Gatebuke Justin yigaga mu mwaka wa gatatu (Bac. III), akaba Umuhutu, wavutse mu 1956, muri Komini Kayove ku Gisenyi.

4) Gatebuke Justin arangije Kaminuza, yakoreye Ikigo cy’igihugu cy’imibereho y’abaturage (ONAPO), ayihagararira muri Perefegitura ya Gitarama na Byumba. Aho hose yakoze yari afite indangamuntu yanditseho ko ari Umuhutu nkuko yavutse kandi akiga amashuri yose ari umuhutu. Mu myaka yose Gatebuke Justin yamaze akora muri ONAPO, yari intagondwa ruharwa mu irondabwoko ryanga kandi ritoteza abatutsi, akabifatanya n’inshuti ye Nyirasafari Gaudence wari umuyobozi mukuru wa ONAPO. Gatebuke Justin yari n’inshuti y’umugabo wa Nyirasafari Gaudence witwaga Phocas Habimana wabaye umuyobozi mukuru wa Radio y’abajenosideri RTLM. Uru rwango nirwo rwatumye muri ONAPO hakoramo abakozi bake cyane b’abatutsi kandi hakarangwa ubugome n’irondabwoko rikomeye Gatebuke Justin yagiragamo uruhare.

5) Ingero ebyiri: urwa mbere nuko nkuko imibare yatanzwe na Leta mu mwaka wa 1992-1993 ku bakozi bakoreraga za Minisiteri n’ibigo bya Leta, ONAPO yayoborwaga na Nyirasafari Gaudence inshuti ya Gatebuke Justin nicyo kigo cyari gifite umubare muto cyane w’abatutsi. Ku bakozi 252, abatutsi bari 7 gusa. Aba na bo bakoraga imirimo yo hasi cyane irimo kwandikisha imashini (Dactylographe), ubushoferi na planton (messenger). Icya kabiri nuko aho FPR itangirije urugamba rwo kubohora igihugu, aba batutsi barafunzwe barengana, ndetse n’abahutu bakekwagaho ukuri barafungwa. Nyuma y’amasezerano ya N’sélé hagati ya FPR na Guverinoma y’u Rwanda yo kuwa yateganyaga ko abafungiwe kubeshyerwa kwitwa ibyitso by’Inkotanyi bafungurwa nta mananiza, bakanasubizwa mu kazi, ONAPO yanze kubyubahiriza. ONAPO yirukanye abakozi bayo b’abagore babiri ibahora gusa ko abagabo babo babiri bari barafunzwe mu byitso kandi yanga kubasubiza mu mirimo yabo. Abo ni Mme Sabakunzi Sophie na Mme Mukansanga Jeanne d’Arc. Hari kandi Abakozi babiri ba ONAPO ishami ryo ku Gisenyi nabo bangiwe gusubira mu myanya yabo. Ngabo abategetsi bakoraga ako karengane, bahuje urwango na Gatebuke Justin, ubyara Gatebuke Claude, wihimbye uwacitse ku icumu ry’ubugome n’ubwicanyi byaranze Se.

6) Dushingiye kuri ibi bimenyetso by’irangamimerere ya Gatebuke Justin, ubyara Gatebuke Claude, tukongeramo ibikorwa by’ubugome n’urwango byikoma abatutsi byaranze Gatebuke Justin akora muri ONAPO, afatanyije na Nyirasafari Gaudence n’umugabo we Phocas Habimana, biragaragara ko nta n’umwe muribo wigeze aba Umututsi. Nta n’umwe kandi muribo wigeze atotezwa cyangwa ngo yicirwe abe azizwa ubututsi nkuko byakorewe abandi batutsi muri Jenoside.

Kuba rero Gatebuke Claude uba muri USA, yerura atihishiriye akabeshya icya Semuhanuka ko yarokotse jenoside, nuko afite gahunda nyinshi mbi z’ingenzi. Iya mbere ni amaco y’inda yo kugira ngo atere impuhwe abanyamerika bitumen abatabizi bagira impuhwe bakamutega amatwi kandi bakamuha imfashanyo ashyira FDLR n’abandi barwanya u Rwanda.

Icya kabiri ni ukwimika iturufu isigaye ikoreshwa n’abandi benshi bavuka ku bajenosideri biyitirira ubututsi ngo babone impamvu ntavuguruzwa yo gupfobya no kugoreka amateka ya jenoside yakorewe abatutsi no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Bituma abatazi ayo mayeri n’imiterere y’ibyo binyoma bagwa mu mutego woroshye wo gutega amatwi abo babeshyi no guha agaciro ibinyoma byabo, bizera koko ko ari abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi yemejwe ku rwego mpuzamahanga, yabaye isi yose ibireba, nyamara ari ikinyoma n’amaco y’inda bigamije gukomeza ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo y’urwango rwateye jenoside yakorewe abatutsi.

Ngayo nguko.

Nk’uko umwanditsi kuri Jenoside yakorewe Abayahudi Pierre Vidal-Naquet yabyanditse, abahakana Jenoside bahora bashaka uburyo bwose batoneka abarokotse Jenoside.

Ubu buryo bwo kwiyitirira kuba abarokotse jenoside kandi bakomoka ku babyeyi bayikoze bwadukanywe na bamwe mu bana b’abajenosideri, buri muri iyi gahunda mbisha yo gukomeza ikorwa rya jenoside bakoresheje ikaramu n’imvugo z’ikinyoma, ubugome n’ubushinyaguzi, babizi neza kandi babishaka.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene asoza inyandiko ye agira ati «Ntihagire uwo bayobya. Nibihamanire. Mubamenye mubanyomoze, ukuri kuganze.

Apfundikira aka ya ndirimbo ya Rugamba Cyprien n’Amasimbi n’Amakombe agira ati «Ntibaduheho!»

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities