Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu Rwanda, Dr. Utumatwishima Abdallah yemera ko mu rubyiruko rudafite akazi, abenshi ari abakobwa.
Ubwo yari kuri KT Radio avuga ibyerekeranye n’amahirwe y’akazi agenewe urubyiruko, Utumatwishima yavuze ko Minisiteri ifite inshingano zo kwita ku rubyiruko rugizwe n’abantu Miliyoni enye kandi igice kinini muri abo, ngo bafite imyaka kuva kuri 16 kugeza kuri 20.
Bivuze ko muri rusange baba bakiri mu myaka yo kurerwa.
Yasobanuye ko imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko muri rusange igipimo cy’Abanyarwanda badafite akazi cyagabanutse, ubu kiri kuri 12%, abafite ubushomeri bwinshi bakaba urubyiruko, kuko bagize 14%.
Minisitiri Utumatwishima ati: “Iyo ugiye mu mibare y’abo bashomeri nabwo, usanga abafite ubushomeri bwinshi ari abakobwa. Ni ukuvuga ko 14% ari ikigereranyo rusange cy’urubyiruko, abakobwa n’abahungu, ariko iyo ugiye mu mibare myinshi, urubyiruko rw’abahungu rushobora kuba ari nka 13%, abakobwa ari nka 16%.”
Asanga ibi bikwiye gutuma abakoresha batekereza uko baha abakobwa akazi, bakabavana mu bushomeri.
Ikindi ni uko hari abakobwa baterwa inda bakiri bato bigatuma batiga, bityo n’amahirwe yo kuzabona akazi akagabanuka atyo.
Utumatwishima yasobanuye ko muri Miliyoni enye z’urubyiruko, 70% yarwo batuye mu cyaro, naho 30% batuye mu Mijyi harimo Kigali n’indi yungiriza Kigali, ikindi kandi muri izo Miliyoni enye z’urubyiruko, abarenga 50% bize amashuri abanza gusa.
Ibibazo bijyanirana n’ibi ni uko ubushomeri buba bubonye ahandi hanini bwapfumurira.
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ahaboneka imirimo myinshi cyangwa se abantu ba mbere batanga akazi nk’uko bisobanurwa n’iyo mibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ari mu buhinzi.
Ikigoranye aha ni uko ubuhinzi bw’u Rwanda ahanini bugikorwa mu buryo bwa gakondo ntibutange umusaruro watuma ubukora akungahara agasagurira n’amasoko.
Ahandi ni mu bwubatsi, aho urubyiruko rutandukanye rukoresha amaboko rubona akazi yaba mu gufasha abubatsi babyize mu mashuri atandukanye.
Ahandi haboneka amahirwe menshi y’akazi ku rubyiruko, nk’uko Minisitiri Utumatwishima yabivuze, ni mu bijyanye n’ubwikorezi rusange, kuko habamo serivisi zirenze kuba abashoferi gusa.
Hiyongeraho no mu kazi ko mu ngo z’abantu, kuko naho hakora umubare munini w’urubyiruko, harimo abarangije kwiga amashuri yisumbuye, abize ibyo gutanga serivisi zo kwita ku bantu, n’ibindi kandi ako kazi kakabatunga.
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko urubyiruko rwifuza kubona akazi cyangwa se rushaka amahirwe y’akazi, rugomba na rwo kwitegura, rukirinda imyitwarire mibi, rukagira n’aho ruhurira n’abandi kugira ngo rumenyekane,.
Aho harimo ku Biro by’Umurenge aho rutuye, mu gukorera Igihugu binyuze mu bukorerabushake n’ibindi.
Yagize ati “Inzozi zirashoboka, ariko se muri izo nzozi ufite, muri ibyo bitekerezo ufite, no kuba wagira amafaranga na byo ni inzozi, no kuba wagira akazi keza, ubirota uri nde? Urabirota waraye unyoye ‘Icyuma’? waraye unyoye Siriduwiri, waraye unyoye inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, ukabirota ukabona ko bizaba impamo?”
Ahandi Minisitiri Abdallah Utumatwishima asanga haha urubyiruko akazi ni muri Polisi, mu ngabo z’u Rwanda, abacungagereza, mu nkeragutabara no mu bakorerabushake.











































































































































































