Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Werurwe 2021, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yasuye ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare, aho icumbikiwe muri Hotel Sainte Famille.
Iyi kipe igizwe n’abahungu n’abakobwa ikubutse mu Misiri muri Shampiyona ya Afurika y’umukino wo gusiganwa ku magare, aho izanye imidari 14 irimo umwe wa zahabu.
Minisitiri Munyangaju yashimye umusaruro w’ikipe y’igihugu y’amagare agira ati “Ibyo mwakoze turabibashimira, mwahaye ibyishimo abanyarwanda. Abanyarwanda bamaze kumva ko iyo mugiye nta mpungenge bagira kuko muba muzitwara neza.”
Minisitiri Munyangaju kandi yashimye Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku ruhare rigira mu guteza imbere umugore mu mukino w’amagare kandi ko kuba hari n’umukanishi w’umugore ari akarusho.
Minisitiri yagarutse ku kibazo cy’ibirarane by’agahimbazamusyi gatinda kuboneka, agira ati “Kugeza ubu ibirarane bya 2019 byamaze kuboneka, uduhimbazamusyi twamaze kubivuganaho ku rwego rwa MINISPORTS muzatubona mbere ya Tour du Rwanda. Kuko muba mugomba gushimirwa nyuma yo gukoresha imbaraga no guhesha ishema igihugu.”

Murenzi Abdallah, Perezida wa FERWACY agira ati “Abatoza bakoze akazi kenshi, kuko benshi mu bakinnyi baherukaga gusiganwa muri Gashyantare cyangwa Werurwe 2020. Minister turabishimira ko ibikoresho bishya mwatwemereye, iyo tutagira ikibazo cy’isoko riri kugenda gake kubera COVID-19 tuba twarayabonye.”
Akomeza agira ati “Turashaka gutangira imyiteguro ya Tour du Rwanda vuba, byaba byiza hakabamo n’amarushanwa kugira ngo bakarishye imyitozo. Hari abakinnyi basubira mu makipe yabo, twe tuzashyira imbaraga ku ikipe y’igihugu ariko n’abandi tuzafatanya.”
Ku bijyanye n’uko amakipe yitwaye mu irushanwa mu Misiri, Sempoma Felix, Umutoza w’ikipe y’igihugu agira ati “Umudari wa zahabu muri buri cyiciro warashobokaga ariko byasabaga gutegura abakinnyi cyane mu mutwe, kubera uko babona ibikoresho bya bamwe twari duhanganye.”
Tariki ya 2 Werurwe 2021 Nibwo shampiyona nyafurika mu magare yatangiye maze isozwa tariki ya 6 Werurwe 2021, aho u Rwanda rwari ruhagaririwe mu byiciro bine birimo abakobwa bakuru n’abato ndetse n’icyiciro cy’abagabo naho batabiriye mu kiciro cya bato n’abakuru.
Rwanyange Rene Anthere













































































































































































