Minisitiri w’intebe Dr. Justin Nsengiyumva yatumijwe n’Abasenateri ngo azaze abasobanurire ingamba za Guverinoma mu gukemura ibibazo basanze biri mu bworozi aho baherutse gusura hirya no hino mu gihugu
Azasobanura ingamba za Guverinoma zo gukemura ibibazo mu bworozi, birimo izamuka ry’ibiciro by’ibiryo by’amatungo.
Ibi byemejwe ku wa Mbere, tariki ya 02, Werurwe, 2026 mu nama rusange ya Sena yasuzumaga raporo yakozwe nyuma y’ingendo abagize Sena bagiriye hirya no hino mu gihugu.
Iyo raporo igaragaza ko habayeho gutinda mu kugeza ku borozi intanga z’inka zari ziteganyirijwe kuzamura ubwiza bw’icyororo.
Abasenateri basanze kandi hari ubuke bw’intanga mu Burengerazuba bw’u Rwanda muri Nyamasheje na Rusizi bitewe n’uko nta drones cyangwa imodoka zigera yo zizijyanye yo.
Abasenateri bagaragaje ko politiki yo kororera mu biraro (zero-grazing) idashyirwa mu bikorwa uko yateganyijwe.
Basanze kandi Minisitiri w’Intebe akwiye kuzaza gutanga ibisobanuro ku mpamvu nta mabwiriza ashyiraho imiti y’amatungo n’imikorereshereze yayo irashyirwaho.
Ku bijyanye n’ubwishingizi bw’amatungo, banenze ko bwishyura gusa igihe itungo ryapfuye, ntibwishyure iyo rirwaye.
Ibiciro by’ibiryo by’amatungo nabyo ni ikibazo gikomeye, bitewe n’uko ibinyampeke n’ibindi bikoresho by’ibanze biboneka bike mu gihugu kandi ibyo binyampeke bikaba bikenerwa n’abantu.
Hari n’ikibazo cy’uko kugenzura ubuziranenge bw’inganda zikora ibiribwa by’amatungo nabyo hari ibyo binengwa.
Senateri Marie-Rose Mureshyankwano yavuze ko umubare w’amatungo wiyongera kandi y’ubwoko butandukanye, ariko kuziha ubwishingizi bigatenguha aborozi.
Ati: “Iyo itungo rifite ubwishingizi ripfuye, sosiyete y’ubwishingizi ni yo igenzura icyateye urupfu, kandi akenshi ivuga ko nyiraryo yagize uruhare mu rupfu kugira ngo itishyura.”
Yongeyeho ko icyo aborozi ari uko hajyaho urwego rwigenga rwemeza impamvu nyakuri y’urupfu rw’itungo.
Senateri Fulgence Nsengiyumva yavuze ko ibiryo by’amatungo bigihenze, nubwo hari aborozi bagerageza kubyikorera ubwabo.
Ku bijyanye na serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo, Senateri Télesphore Ngarambe yagaragaje ko ubushobozi bwa laboratwari butangana mu gihugu.
Yavuze ko hari laboratwari eshanu z’ubuvuzi bw’amatungo, ebyiri muri zo ziri mu Ntara y’Uburasirazuba, mu gihe Intara y’Amajyaruguru idafite n’imwe.
Aborozi bababwiye ko hari igihe amatungo apfa kubera gutinda kubona ibisubizo by’ibizamini, bitewe n’intera ndende.
Yongeyeho ko hari imiti imwe y’amatungo itazwi inkomoko yayo.
Senateri Adrie Umuhire yavuze ko basanze hari aborozi binubira imiti ihenze kandi itujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Hari imiti ihenze ariko itujuje ibisabwa. Aborozi batubwiye ko imiti yica uburondwe akenshi iba itujuje ubuziranenge, ndetse ishobora gutera ubuhumyi.”
Yanavuze ko hari aborozi bamwe mu Mujyi wa Kigali batemererwa gusana cyangwa kuvugurura ibiraro byabo.
Senateri Jean-Pierre Dusingizemungu yasabye ko hashyirwa imbaraga mu bworozi bw’umwuga no korora amatungo magufi.
Asanga ayo matungo atanga umusaruro ufatika iyo yorowe neza.
Na Senateri Alvera Mukabaramba yagaragaje impungenge ku igenzura ry’imiti y’amatungo, avuga ko hakwiye kubaho urwego rushinzwe imiti y’amatungo nk’uko hari urushinzwe imiti y’abantu.
Ibyo byajyanirana n’uko uru rwego rwajya rusuzuma na za farumasi iyo miti igurishirizwamo ngo harebwe niba nazo zikora mu buryo bwemewe n’amategeko.
Senateri Cyprien Niyomugabo na we ahuza na mugenzi we Dusingizemungu, ko hakwiye gutezwa imbere ubworozi bw’amatungo magufi nk’inkwavu, ashobora gufasha mu kongera umutekano mu biribwa.
Politiki y’ubworozi mu Rwanda ivuga ko mu myaka iri imbere u Rwanda ruzateza imbere ubworozi bw’inkwavu, inkoko, ingurube n’amafi kugira ngo ayo maatungo abe ari yo atanga inyama.











































































































































































