Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ni we uhagarariye Perezida Paul Kagame mu irahira rya Perezida Alassane Ouattara uherutse kongera gutorerwa kuyobora Côte d’Ivoire muri manda ya kane. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Ukuboza 2025 nibwo ari burahire.
Dr. Nsengiyumva akigera yo yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire Robert Beugré Mambé, bagirana ibiganiro ku kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Abazitabira iri rahira bandi barimo Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, Perezida wa Congo-Brazzaville Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, Perezida wa Ghana John Dramani Mahama, Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio na Perezida wa Liberia Joseph Boakaï.
Haraba hari na Perezida wa Comoros Azali Assoumani, Perezida wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema, Perezida wa Angola João Lourenço, Perezida wa Gambia Adama Barrow, ba Visi Perezida, ba Minisitiri b’Intebe n’abandi bayobozi b’imiryango mpuzamahanga.
Irahira rya Perezida Ouattara ribaye mu gihe u Rwanda na Côte d’Ivoire bikomeje kwishimira umubano wibanda ku butwererane mu bukungu, ubucuruzi bushingiye cyane cyane ku ngendo za RwandAir, guhererekanya ubumenyi mu nzego zirimo kwiyubaka nyuma y’intambara no kwimakaza ikoranabuhanga mu miyoborere.
Inzego z’ingenzi z’ubutwererane bw’ibihugu byombi zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, ikoranabuhanga, kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi, u Rwanda rugasangiza icyo gihugu ubunararibonye mu miyoborere.
Mu kwezi k’Ukuboza 2018 ni bwo Perezida Paul Kagame aheruka gusura iki gihugu mu ruzinduko rwari rukurikiye urwa Perezida Alassane Ouattara mu ntangiriro z’uwo mwaka.
Ibihugu byombi bifite za Ambasade zihagararira inyungu zabyo, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu akaba Rosemary Mbabazi.












































































































































































