Ku wa Gatanu, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Emmanuel Ugirashebuja, afatanyije n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB: Rwanda Investigation Bureau), Patrick Kabanda, bitabiriye umuhango wo gusezera ku kazi kw’abagenzacyaha 17 bageze mu zabukuru.
Ikinyamakuru Umunota cyanditse ko muri uwo muhango, aba bakozi bashimiwe igihe kinini bamaze bakorera igihugu, bagira uruhare rufatika mu guteza imbere ubutabera no kurinda uburenganzira bw’abaturage.
Mu butumwa yatanze, Minisitiri w’Ubutabera yashimye akazi gakomeye aba bagenzacyaha bakoze, avuga ko umusanzu wabo wagize uruhare mu kubaka urwego rukomeye, rwubahiriza amategeko kandi rwizerwa n’abaturage.
Yanabasabye gukomeza kurangwa n’indangagaciro zabarangaga igihe bari bakiri mu kazi, zirimo ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no gushyira imbere inyungu z’igihugu.
Uyu muhango ugaragaza uburyo inzego za Leta ziha agaciro abakozi barangije inshingano zabo neza, ndetse bikaba n’uburyo bwo kubashimira uruhare bagize mu iterambere ry’inzego bakoreyemo no mu kubaka igihugu muri rusange.

Abagenzacyaha 17 bagiye mukiruhuko cy’izabukuru
















































































































































































