Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Minisitiri w’Ubutabera Yasabye Abagenzacyaha Bagiye mu Kiruhuko cy’Izabukuru Gukomeza Kurangwa n’Indangagaciro Zabarangaga

Abagenzacyaha 17 bagiye mukiruhuko cy'izabukuru

Ku wa Gatanu, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Emmanuel Ugirashebuja, afatanyije n’Umunyamabanga Mukuru wa Rwanda Investigation Bureau, Patrick Kabanda, bitabiriye umuhango wo gusezera ku kazi kw’abagenzacyaha 17 bageze mu zabukuru.

Ikinyamakuru Umunota cyanditse ko muri uwo muhango, aba bakozi bashimiwe igihe kinini bamaze bakorera igihugu, bagira uruhare rufatika mu guteza imbere ubutabera no kurinda uburenganzira bw’abaturage.

Mu butumwa yatanze, Minisitiri w’Ubutabera yashimye akazi gakomeye aba bagenzacyaha bakoze, avuga ko umusanzu wabo wagize uruhare mu kubaka urwego rukomeye, rwubahiriza amategeko kandi rwizerwa n’abaturage.

Yanabasabye gukomeza kurangwa n’indangagaciro zabarangaga igihe bari bakiri mu kazi, zirimo ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no gushyira imbere inyungu z’igihugu.

Uyu muhango ugaragaza uburyo inzego za Leta ziha agaciro abakozi barangije inshingano zabo neza, ndetse bikaba n’uburyo bwo kubashimira uruhare bagize mu iterambere ry’inzego bakoreyemo no mu kubaka igihugu muri rusange.

Abagenzacyaha 17 bagiye mukiruhuko cy’izabukuru

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities