Abakobwa bose uko ari 37 batsinze mu ntara zose ubu bameze neza, kandi biteguye kuvamo 20 ba mbere bazakomeza muri Boot Camp.
Ijonjora rya nyuma riteganyijwe ku wa gatandatu tariki ya 5 Mutarama 2019, i Gikondo kuri Expo Ground, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00). 20 ba mbere bafite LIKES nyinshi ni bo bazakomeza mu cyiciro gikurikira.
Abategura igikorwa cya Miss Rwanda, basaba abantu gukomeza guha amahirwe abo babona bakwiye gukomeza muri Top 20 muri #MissRwanda2019

Munezero Jeanne d’Arc












































































































































































