Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mu gihugu cya Finland hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Raoul Nshungu

Mu gihugu cya Finland giherereye mu Burayi bw’Amajyaruguru,Abanyarwanda  n’inshuti zabo bafatanyije mu gikorwa cyo gutaha Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida wa Ibuka Finland, Michel Nshimiyimana, yashimiye byimazeyo Umujyi wa Vantaa n’abaturage bawo, kuba barasobanukiwe uburemere bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanasobanukirwa agaciro ko kugira urwibutso, ndetse bakiyemeza kubigaragaza mu bikorwa.

Yasobanuye ko urwo rwibutso atari inyubako, ko ahubwo ari ahantu h’icyubahiro Abanyarwanda abatuye Finland bazajya bahurira bagaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abana bakahigira amateka yaranze igihugu ndetse n’abatuye cyangwa abasura Finland bakahamenyera ukuri ku mateka y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Vantaa, Westlin Henry, yavuze ko kwibuka ari igikorwa cy’ingenzi cyane mu buzima bwa muntu.

Yagize ati “Kwibagirwa byatera insubiracyaha. Kwibuka bituma turwanya inzangano n’ivangura.”

Yavuze ko urwibutso rwa Jenoside ari ubutumwa bukomeye bwo kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’Isi yose mu kwamagana Jenoside n’ibyatuma yongera kubaho ukundi.

Westlin Henry yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabanjirijwe n’amagambo mabi y’ivangura kandi akwirakwijwe mu bitangazamakuru.

Yongeye gushimangira ko icyifuzo ari uko abatuye Finland n’abahagenda babona muri urwo rwibutso inshingano zitajegajega zo guharanira uburenganzira n’ubutabera.

Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu by’u Burayi bw’Amajyaruguru, Dr. Diane Gashumba, yashimiye abaturage n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Vantaa bafashe umwanya wo gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakiyemeza gufatanya n’u Rwanda ndetse n’Isi yose mu gushimangira ukuri no guha icyubahiro abazize Jenoside.

Yasobanuye ko Urwibutso ari ahantu hakomeye homora ibikomere, kuko hafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kumva begeranye n’ababo, bakabaha icyubahiro bakwiye ndetse hagafasha no kwigisha Isi yose ukuri ku byabereye mu Rwanda.

Uyu mushinga wagezweho binyuze mu bufatanye bwa Ibuka Finland, Ambasade y’u Rwanda mu bihugu by’u Burayi bw’Amajyaruguru, Diaspora Nyarwanda muri Finland n’Umujyi wa Vantaa.

Nyuma yo gutaha Urwibutso rwa Jenoside, abagera kuri 250 bitabiriye icyo gikorwa bakomereje muri gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye mu Mujyi wa Helsinki.

Ni igikorwa kitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, inshuti zabo, abatuye Umujyi wa Vantaa, abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Finland, kaminuza za Finland, n’abanyamadini batandukanye bose icyubahiro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashimangira ko ubutabera, uburenganzira bwa buri wese bwo kubaho neza, kurwanya ipfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano za buri wese.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities