Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mu Mujyi Wa Musanze Basabwe Kubaka Amagorofa

Guverineri Mugabowagahunde Maurice.

Mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka, ubuyobozi bwa Musanze bwasabye abawutuye n’ababiteganya gutangira kubaka inzu zigeretse. Busobanura ko bizatuma uyu mujyi usa neza kurushaho.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko kubaka amagorofa bituma hari ubutaka busaguka bugakorerwaho ibindi bikorwa by’amajyambere.

Ati: “Kubaka amagorofa bituma dukoresha neza ubutaka, cyane cyane ku bibanza bito, kandi abazayubaka bazabona inyungu kuko ibyumba by’ubucuruzi cyangwa iby’aho gutura biboneka ku buryo bwihuse.”

Asanga abashoramari bakwiye kubyitabire bagashora inyungu muri iyi myubakire bikazamura ubukungu n’ubwiza bw’uyu mujyi uri muyunganira Umurwa mukuru, Kigali.

Jean Bosco Nshimiyimana, umwe mu bashoramari wubatse igorofa rigeretse gatandatu mu Mujyi wa Musanze yabwiye Imvaho Nshya  ko kubaka igorofa byamwunguye.

Yagize ati: “Kubaka igorofa byatumye abakodesha baboneka byihuse, ubu inyubako yanjye irimo ubucuruzi bwuzuye.”

Mukamwezi Aline Uwase, nawe ati: “Ibyumba by’ubucuruzi birimo gukodeshwa neza. Ubu ndabona ko gushora imari mu nyubako ndende bifite inyungu kandi bifasha mu iterambere ry’umujyi.”

Theonas Tugengwenayo,

Perezida w’Itsinda rishinzwe kuvugurura Umujyi wa Musanze Theonas Tugengwenayo avuga ko urugendo rwo kuvugurura umujyi rumaze imyaka irindwi.

Kuva byatangira, abaturage basabwe kubaka amagorofa.

Ati: “Mu cyiciro cya mbere cyatangiye mu 2017, ibibanza 46 byatangiye kubakwa 31 muri byo byaruzuye kandi bikorerwamo ibikorwa bitandukanye. Kuri iki gihe, mu cyiciro cya kabiri tuzataha muri Gashyantare 2026 cyari kigizwe n’inzu 26, ubu 21 zaruzuye. Ikindi cyiciro cya gatatu kizatangira gutahwa mu mwaka wa 2029.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bushimangira ko kubaka amagorofa ari uburyo bwo kugabanya ubucucike bw’abantu, gukoresha neza ubutaka, no gukomeza kwagura ubukungu n’ubwiza bw’Umujyi wa Musanze.

Akarere ka Musanze gafite imirenge 15: Cyuve, Busogo, Gacaca, Gashaki, Gataraga, Kimonyi, Kinigi, Muhoza, Muko, Musanze, Nkotsi, Nyange, Remera, Rwaza, na Shingiro.

Gatuwe n’abaturage barenga 368,267 batuye ku buso bwa kilometero kare 530.2

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities