Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Mu myaka itanu ishize ingo zigera kuri 85.4% bahawe guhabwa amashanyarazi bavuye kuri 64.53%

Panorama

Sosiyete y’uRwanda Ishinzwe Ingufu REG, iratangaza ko kugeza ubu ikomeje gutera intambwe idasubira inyuma mu gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage; aho muri uyu mwaka 2025 urangiye abaturage bari mu ngo zigera kuri 85.1% bafite amashanyarazi bavuye kuri 64.53% mu myaka itanu ishize (2020)

Umuyobozi mukuru wa REG Armand Zingiro yagize atiMu myaka 5 ishize, twavuye ku ngo 64,53% tugera kuri 85,4% zifite amashanyarazi, bisobanuye ko mu myaka 5 ishize hiyongereyeho 20.87%.  Muri izo ngo harimo izifatira ku muyoboro mugari zingana na 60.1% n’izifatira ku mirasire y’izuba 25.3%.”

Yongeyeho avuga ati: “Kugeza ubu dufite ingufu z’amashanyarazi zingana na 467.142 MW tuvuye kuri 238,36 MW muri 2020/2021 tukaba duteganya ko ubwo bushobozi buzaba bugeze kuri 1,066 MW mu mwaka wa 2034 nk’uko biteganyijwe mu cyerekezo cy’Ikigo mu myaka icumi, 2024-2034.”

Ingomero zikomeje kongerwa, muri gahunda yo kurushaho kongera amashanyarazi. Agira ati “Dufite ingomero zirimo kubakwa, iziri mu nyigo ndetse n’iziteganyijwe harimo Nyabarongo II izatanga ingufu z’amashanyarazi zingana na 43.5 MW, uwo ukaba ari umushinga kuri ubu ugeze ku kigero cya 57%.”

Muri iyo mishanga kandi REG igaragaza ko harimo n’indi mishinga itandukanye ikomeza kongera ingufu z’amashanyarazi harimo nka: Rukarara VI HP (9.7MW), umushinga ugeze ku kigero cya 26%. Nyirahundwe HPP (0.909 Mw) Umushinga ugeze ku kigero cya 71%; Rusizi III HEP (206 MW) U Rwanda ruhuriyeho n’u Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo DRC; kandi  imirimo yo kurwubaka ikaba yaratangiye nubwo igenda buhoro kubera ibibazo bya politiki biri mu bihugu bihuriye kuruyu mushinga.

Abaturage bagejejweho amashanyarazi bavuga ko yabafashije kwiteza imbere no kuva mu icuraburindi, bakanashimira umukuru w’igihugu Paul Kagame, we bakesha ibyiza byose bibageraho.  Uwimana Berancille, ni umwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyaga uherutse kugezwaho amashanyarazi, avuga ko yamukuye mu bwigunge.

Agira ati ’Kuva tubonye amashanyarazi twarishimye cyane, tubona natwe tuvuye mu icuraburindi tujya ahantu heza. Turashimira Perezida Kagame watugiriye neza. Twavuye mu bwigunge, batwubakiye inzu turi abapfakazi tutagira aho tuba none ejo bundi baduhaye n’umuriro ni ishimwe rikomeye cyane.”

Nkuranga Juvenal utuye mu Kagari ka Kaduha na we uherutse kugezwaho amashanyarazi, agira ati ’Twarishimye, turacana, turacaginga amatelefoni, abana bariga neza n’amanota yariyongereye, ubu kandi twatangiye no gutekereza imishinga yarushaho kuduteza imbere.’’

REG ikomeza igaragaza ko Ingomero ziri mu nyigo harimo kwagura urugomero rwa Ntaruka HPP, inyigo yaratangiye izarangira mu mwaka utaha ikazagaragaza ubushobozi nyongera bw’urwo rugomero, kimwe n’inganda z’amashanyarazi ziteganyijwe zirimo Mpanga Solar PV (30 MW), Nyabarongo 2 Solar PV (200 MW), Izuba CB Energy Rwanda (4.13 MW) n’izindi.

Mu rwego rwo kwongera ibikoresho no gusimbuza ibishaje birimo gukorwa mu buryo byavuye kuri kilometero 944,39 mu mwaka wa 2020/2021 bigeze kuri kilometero 1,158

Kugeza ubu hamaze kubakwa imiyoboro y’amashanyarazi ingana n’ibilometero ibihumbi 38,358.83 Km, harimo ibilometero ibihumbi 12,645.40 Km z’imiyoboro iringaniye (MV:Medium Voltage) na kilometero 25,713.43 Km z’imiyoboro mito ibizwi nka (LV: Low Voltage).

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu iteganya kongera umuriro w’amashanyarazi, harimo kongera no kuvugurura imiyoboro iringaniye, gusimbura amapoto ashaje n’atujuje ubuziranenge no gukwirakwiza amashanyarazi mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’ibikoresho bitujuje ubuziranenge

Mu Mujyi wa Kigali gusana imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi, imirimo igeze kuri 67%, kandi imiyoboro y’amasitatiyo azakomeza gutunganywa no kwagurwa hirya no hino mu gihugu. Kugeza ubu hamaze kubakwa sitasiyo 37 (Substations) zifasha REG gukwirakwiza amashanyarazi mu duce twose tw’Igihugu.

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu ifite icyerekezo cyo kugabanya ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi hasimbuzwa ibyuma bifite ingufu nkeya, kongera amasooko, n’ibindi.

REG yihaye intego y’uko Abanyarwanda bose 100% bazaba bagerwaho n’amashanyarazi bitarenze mu myaka ine iri imbere ni ukuvuga mu mwaka wa 2029.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities