Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Muhanga: Ababyeyi Batunguwe No Kubona Polisi Izaniye Abana Babo Noheli

Umupolisi aganira n'umwana muto.

Kuri Hotel Saint-André Kabgayi ahari hakoraniye abana baje gukina bari kumwe n’ababyeyi babo, abantu bagiye kubona babona Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda ibasesekayeho. Babanje kugira ubwoba ariko baza kubona ko izaniye abana impano za Noheli.

Mu babyeyi bari aho, hari bamwe babanje kwihisha bibwira ko wenda Polisi izanywe no kubandikira amande kuko baparitse nabi, abandi batangira kwibaza uko bagiye kwisobanura…

Nyuma abapolisi babahumurije, barabaririmbira bababwira ko bazaniye abana impano bakunda  nka bumwe mu buryo bwo kubereka ko bifatanyije mu byishimo by’iminsi mikuru.

Abapolisi baboneyeho kubwira ababyeyi ko gukurikiza gahunda ya Turindane Tugereyo amahoro ari ingenzi cyane cyane mu gihe cy’iminsi mikuru.

Ubutumwa bwayo bwagiraga buti: “Turasaba abana kurangwa n’ikinyabupfura, kwiga neza bagatsinda, kubaha ababarera, kuko abana aribo bazavamo abapolisi b’ejo hazaza. Ababyeyi barasabwa kwirinda kunywa bagasinda kuko bibangamira gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro, kuko uretse kunywa bagatwara basinze, birenze kuba amakosa ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko”.

Ababyeyi bashimiye Polisi y’Igihugu yaje kubaha impano za Noheli banashimira ubutumwa bagenewe kuko bugaragaza impungenge uru rwego rufitiye Abanyarwanda hagamijwe kubarinda ibibi by’impanuka.

Umwe mu babyeyi yabwiye Kigali Today ati: “Abana bacu bishimiye izi mpano.  Polisi ntishinzwe gufata no gukurikirana abanyabyaha gusa, ahubwo nk’ubu iba yatwigishije uko twita ku bana, n’uko twiyitaho muri iyi minsi mikuru.”

Umuyobozi wa Hotel Saint-André Kabgayi Padiri Niyonagira Prosper yashimiye Polisi y’Igihugu ku bufatanye igaragariza abikorera, kuko kubona baza kwishimana n’abana ubundi bitari bisanzwe.

Ibyabaye i Kabgayi bizakomereza n’ahandi mu gihugu kandi kuri uyu wa Kane nabwo Polisi yasanze abagenzi muri bisi ibaha impano.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Murangira B. yatangaje ko kugeza ubu ataramenya cyangwa ngo abe yarigeze yumva indirimbo y’umunyarwenya n’umuhanzi uzwi kw’izina rya G Taff,...

Ikoranabuhanga

Jackson Kwizera Abafatanyabikorwa bagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuzima bakomeje gutanga ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu buvuzi. Muri bo harimo gahunda ya IMPALA ibinyujije...

Football

Panorama Sports Abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu y’abagore ya Iran bakina umupira w’amaguru bahawe ubuhungiro muri Australia nyuma yo kuva mu mwiherero w’ikipe yabo wari...

Ubuzima

Jackson Kwizera Abantu benshi bazi ko bicarbonate de soda cyangwa Baking Soda y’ifu ikoreshwa mu guteka cyane cyane mu migati n’ibindi biribwa. Ariko se...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities