Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muhanga: Ubuhamya bwa Kantarama wagendanye na Perezida Kagame mu ndege

“Umurimo nkora ndi umuhinzi, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nari umugore wirirwa mu rugo ngakora imirimo yo mu rugo. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mwadusubije agaciro kacu, twongera gusubirana agaciro, duteza imbere imiryango yacu n’igihugu cyacu, kubera imiyoborere yanyu myiza ihora idutekerereza.

Niyubakiye inzu ya miliyoni mirongo itatu. Narihiye abana umunani Kaminuza, ubu nteka kuri gaz, nta n’imbabura nagiraga.

Uyu munsi ndi umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu munsi ndi umugore w’umuhinzi ujya mu bihugu bitandukanye mpagarariye abagore b’abahinzi, ngenda nemye nk’umunyarwandakazi wahawe agaciro n’imiyoborere myiza yanyu. Maze ukwezi mvuye mu gihugu cya Finland mu nama mpuzamahanga y’abahinzi ku Isi.

Uyu mubyeyi yatangiye ahinga imyumbati aza gukoranya bagenzi be bakora koperative.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yiberaga mu rugo gusa adashobora no kujya kuri komine kwisabira indangamuntu ariko ubu aragira, ati “Ndishimye ko nagendanye namwe mu ndege Nyakubahwa chairman wa RPF.”

Uyu mudamu ubu ari hamwe na bagenzi be kandi bafite mu kigega CRECAM Ejoheza Miliyari eshatu na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubu biteguye guhaza Kinazi Cassava Plant umusaruro w’imyumbati bakagabanya icyuho.

Asoza agira ati “indimi nazo narazikamiritse, nta musemuzi nkenera, ‘our candidate you are the only one”

Hakizmana Elias/Panorama-Muhanga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities