Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musanze: Abikorera bagobotse imiryango iherutse kwibasirwa n’ibiza mu Kinigi

Imiryango 41 yo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, yashyikirijwe ibiribwa nyuma y’uko bari baherutse kwibasirwa n’ibiza, byatewe n’imvura nyinshi yaguye ikangiza imyaka, ndetse ikabakura no mu byabo.

Ibiribwa bipima toni eshatu, bigizwe n’ibirayi ndetse n’ibishyimbo, nibyo iyo miryango yashyikirijwe na bamwe mu bikorera bo mu Murenge wa Kinigi, kugira ngo bibunganire muri ibi bihe batorohewe n’imibereho.

Serushago Jean ukuriye Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Kinigi, yabwiye Kigalitoday ati “Tukimara kumva ko abaturage bagenzi bacu bo mu Murenge wa Muko bakuwe mu byabo n’ibiza, bagasigara amaramasa. Twasanze atari ibintu twareberera, turavuga tuti, reka twisuganye buri wese uko yifite tubashakire ibyo kurya baba bifashisha muri iyi minsi, kuko nibura iyo umuntu yariye ashobora no kugira ibindi yatekereza cyangwa yakora ubuzima bugakomeza”.

Imvura yaguye mu byumweru bitatu bishize, yangije imyaka y’abaturage mu Kagari ka Cogo, Umurenge wa Muko, inasenya amazu andi arangirika bikomeye, ku buryo abaturage bagicumbikiwe kugeza ubu.

Icyimanizanye Anastasie, umwe mu basizwe iheruheru n’ibyo biza, yagize ati “Ubwo ibyo biza byabaga nari nagiye gupagasa, ntashye nsanga inzu yose yarengewe n’amazi, ibintu byose byaba ibiribwa n’ibikoresho byo mu nzu amazi yabitembanye, nsigara nta na kimwe mfite. Iyi nkunga y’ibiribwa mpawe nyakiriye neza cyane, kuko ije kunkiza inzara nari maze iminsi manganye na yo”.

Undi muturage yagize ati “Ibyumweru hafi bitatu byari byihiritse tubayeho mu buzima bwo gucumbikirwa; aho no kubona icyo kurya byatugoraga. Ibiza byadusize ahabi, kuko ibyo twahinze byose byatwawe n’amazi, n’abari baragize ibyo bahunika byose amazi arabikukumba; ubu tukaba twabagaho bitugoye none ibi biribwa mpawe bigizwe n’ibirayi n’ibishyimbo, ndajya nkuraho ducye ducye two nteka, ku buryo nzamara nk’ukwezi ntafite ikibazo cy’ibyo turya”.

Umunyamabanga shingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose, yagize ati” Tukimara kubona ukuntu ibi biza bifite ubukana bukabije, twihutiye gutabaza abaturanyi bacu n’ubuyobozi, kuko twibazaga uko abagezweho n’ingaruka zabyo bari bubeho muri iyi minsi byatuyobeye. Ubwo rero, Umurenge wa Kinigi, ku ikubitiro niwo uhise ufata iyambere mu kudufata mu mugongo, udushyikiriza ibi biribwa. Nk’uko tubizi, intore si nanjye binyobere, ahubwo ni nkore neza bandebereho. Mu by’ukuri, biradushimishije cyane kuba bahise badutabara.”

Buri muryango mu yigera kuri 41, washyikirijwe ibiro 50 by’ibirayi n’ibiro 5 by’ibishyimbo. Imiryango yashyikirijwe ibiribwa, ubu yabaye itujwe by’agateganyo, mu mazu ikodesherezwa  n’umurenge. Mu byangijwe higanjemo ibigori, inyanya, ibijumba n’indi myaka yari ihinze mu mirima, ku buso bwa Ha zikabakaba eshanu.

Muri iki gihe imvura igikomeje kugwa, iyi miryango yagiriwe inama yo kwirinda gusubira mu mazu yabo, mu rwego rwo kwirinda ko yakongera guhurirayo n’akaga.

Ibyimanikora Yves Christian

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities