Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musanze: Urubyiruko ruri mu itorero ry’Inkomezabigwi basabwe kumenya ubuzima bwabo no kuburengera

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, ku wa 27 Ukuboza 2019, ubwo yasuraga urubyiruko ruri mu Itorero Inkomezabigwi, icyiciro cya 8, rugizwe n’Abanyeshuri 1,323 barangije Amashuri yisumbuye mu 2019, yabasabye kwimenya, kumenya ubuzima bwabo no kuburengera.

Yabasobanuriye ko iyo ubuzima bugiye mu kaga, n’ahazaza ha nyirabwo hataba heza. Yagize ati “Bana bacu, mumenye ubuzima bwanyu, mububungabunge kandi muburengere, kuko iyo bugiye mu kaga n’ahazaza ka nyirabwo haba hari mu kaga.”

Guverineri Gatabazi yabahaye urugero rw’uko nk’iyo umwana w’umukobwa bamushutse bakamutera inda, usanga iyo amaze kubyara, uwayimuteye akuraho telefoni ndetse agahindura na nimero, kuko ubuzima bwe aba yamaze kubushyira mu kaga. Yaboneyeho kubasaba kwirinda kugwa muri bene ibyo bishuko, ahubwo bagaharanira gutegura neza ejo habo hazaza kugira ngo hazarusheho kuba heza.

Yabasabye kandi gukunda Igihugu no guharanira kugiteza imbere, kurangwa no gufatanya no gushyira hamwe ndetse no kugira disipuline mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ikindi yasabye urwo rubyiruko ni ukugira uruhare mu kubungabunga umutekano no guteza imbere ibikorwa byo kwimakaza isuku y’aho batuye, bahereye ku miryango bakomokamo.

Itorero ry’Inkomezabigwi, icyiciro cya 8, ryatangijwe mu Gihugu hose ku mugoroba wo ku wa 26 Ukuboza 2019, aho mu Ntara y’Amajyaruguru urubyiruko rusaga ibihumbi icyenda rugizwe n’abanyeshuri barangije Amashuri yisumbuye 2019, rwitabiriye iri torero mu turere dutanu tugize iyi Ntara. Biteganyijwe ko rizasozwa ku wa mbere tariki ya 30 Ukuboza 2019.

Urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rwaturutse mu mirenge ya Busogo, Cyuve, Gacaca, Gataraga, Kinigi, Musanze, Nkotsi, Nyange na Rwaza mu Karere ka Musanze, rurimo gutorezwa mu Byanya by’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye ya Sonrise mu Murenge wa Cyuve.

Umukunzi wa Panorama i Musanze

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities