Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu kuzatsinda mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali hagati ya tariki 21-31 Mutarama 2026.
Ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, nibwo yabahaye Ibendera ry’Igihugu ikipe y’Igihugu ya Handball, wabereye ku kicaro cya Minisiteri ya Siporo.
Ubwo yari amaze kuribashyikiriza, Minisitiri Mukazayire yabasabye ko bazakotana kugira ngo bazaheshe ishema igihugu, cyane ko bazaba bakinira imbere y’Abanyarwanda bazaza kubashyigikira.

Yabasabye kuzatsinda amahanga.
Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Handball, bemereye Minisitiri ko bazatanga ibyo bafite byose kugira ngo Abanyarwanda babishimire.
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza iri rushanwa, ikipe y’Igihugu ya Handball, ikomeje gukina imikino ya gicuti kugira ngo yipime.
Kuri uyu wa Gatanu, yakinnye na Gabon, ariko iyi yayitsinze ibitego 35-27.
Ibihugu 16 n’u Rwanda rurimo, ni byo bizitabira iri rushanwa. U Rwanda ruri mu itsinda rya Mbere na Nigeria, Algérie na Zambia.












































































































































































