Imiryango 72 yasubijwe uburenganziwa bwayo bwo kubona inyandiko z’irangamimerere z’ishyingirwa mu karere ka Ngoma.
Ubwo burenganzira babuhawe n’imyanzuro yafashwe n’inkiko z’ibanze ebyiri zikorera muri aka karere mu manza akarere kaburanye. Inkiko zategetse ko hasubizwaho ibitabo by’irangamimerere by’inyandiko z’izishyingirwa byazimiye.
Umuryango wa Bavugirije Theoneste ni umwe mu miryango yo muri Ngoma yari yaravukijwe uburenganzira bwo kubona inyandiko y’ishyingirwa, nyamara nawe yarasezeranye.
Iki kibazo cyo kutagaragara mu bitabo by’irangamimerere mu karere ka Ngoma cyagaragajwe n’abaturage 102, hashingiwe ku iperereza ryakozwe n’ubugenzaha, akarere ku ikubitiro katanze ikirego mu nkiko z’ibanze, urwa Kibungo ndetse n’urwa Sake, kaburanira imiryango 72, indi ngo iracyakorwaho iperereza.
Nyuma y’iburanisha, Inkiko z’ibanze zo muri Ngoma ku wa Gatanu tariki ya 11 Kamena 2021 zasomye ibyemezo, hakurikijwe Imirenge buri rukiko rukoreramo wo gusubizaho ibitabo by’irangamimerere by’inyandiko z’ishyingirwa byazimiye, abaturage bakaba bishimiye ko basubijwe uburenganzira bwabo.
Nk’uko bigaragara mu byemezo by’inkiko z’ibanze zikorera muri Ngoma, ibitabo bimwe byabuze by’irangamimerere by’inyandiko z’abashyingiwe harimo ibyo kuva mu 1978 ugeza mu 2010.
Hashize igihe mu bibazo abaturage bakunze kugaragaza harimo n’icyo kutabona ibyemezo ko bashyingiwe ku mpamvu z’izimira ry’ibitabo byabuze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ndetse na gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage yatumye hari ibitabo bitazwi aho biherereye.
Inkuru dukesha RBA















































































































































































