Ni mu masaha y’igicamunsi dusanze Madamu Mukantabana Annonciatha ari mu iduka rye aho akora ibyjyanye no kwambika abageni no kubategurira ahabera ibirori.
Ni mu marembo neza y’ibiro by’Akarere ka Ngoma mu Murenge wa Kibungo, Akagari ka Cyasemakamba, Umudugudu wa Kabeza ni umubyeyi ukuze ubona ko yifitiye icyizere, yemeye kuganira n’umunyamakuru wa Panorama, ku rugendo rw’imyaka 30 amaze mu Muryango RPF Inkotanyi.
Avuga ko yamenye RPF Inkotanyi igitangira mu mwaka 1987 aho yari mu buhungiro mu gihugu cya Tanzaniya we n’ababyeyi be. Ati “Nkurikije igihe Umuryango watangiraga nari mukuru ndi mu mahanga hamwe n’abandi twakoreye Umuryango dufatanyije n’ababyeyi, bakuru banjye, barumuna banjye na basaza bacu, duharanira kubona igihugu hamwe n’abandi banyarwanda. Muri iyi myaka 30 rero, icya mbere twishimira ni uko twabonye igihugu, tubona agaciro ikindi cya kabiri ntitwakwirengagiza ko habaye ibikorwa by’iterambere.”
Uyu mubyeyi avuga ko ubu yiteje imbere kubera ibiganiro n’impanuro akomora kuba ari muri RPF Inkotanyi. Agira ati “Agaciro mfite ni uko ndi mu gihugu nta jambo nari mfite, ariko aho tugereye mu Rwanda twabonye aho kuba tugenda twirwanaho, kubera Umuryango RPF wadushishikarije kwiteza imbere n’ibiganiro twagiye tuganira n’abandi badamu; ni naho nakuye uyu mushinga mazemo imyaka itanu ukaba ungirira akamaro gakomeye. Nk’ubu mfite aho kuba kandi heza mbasha no kwikemurira ibindi bibazo kubera uyu mushinga wanjye, ni umushinga kandi ufasha abandi banyarwanda ndetse n’igihugu.”
Mukantabana agira abandi bagore inama yo gushishikarira umurimo. Agira ati “Nifuza ko buri mudamu yakwiteza imbere ntatekereze ko hari undi uzamukorera. Mpora mbashishikariza kuba abadamu bacangamutse bagakora.”
Muri rusange arashima intambwe amaze kugeraho we na bagenzi be b’abagore mu iterambere bakesha Umuryango RPF Inkotanyi, akaboneraho gusaba ko Umuryango wakomeza kubaba hafi ari ko cyane cyane gutinyura abagore bakitinya kubera ko bigaragara ko abagore bashoboye.
Nkurunziza Theoneste/Ngoma

Bimwe mu bicuruzwa bya Mukantabana Annonciatha. Ashima FPR Inkotanyi ku ntambwe ikomeye imugejejeho mu kwiteza imbere













































































































































































