Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngororero: Abagabo batatu bafatanwe imbaho 1000 zakuwe mu ishyamba rya Leta

Ku wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero yafashe uwitwa Hagenimana Alexandre w’imyaka 25, Ndagijimana John w’imyaka 35 na Ngirimana Ignace Jean Claude w’imyaka 30. Bafatiwe mu Murenge wa Bwira, Akagari ka Bungwe, Umudugudu wa Kirwa, bafatanwe imbaho 1,000 babaje mu biti bya Leta biteye ku muhanda wo mu Mudugudu wa Kirwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ibiti byari byabajwe na Hagenimana Alexandre, ubuyobozi bw’Umurenge buramuhagarika ndetse n’izo mbaho zijya kubitswa ku muturage nyuma Hagenimana ajya kuri wa  muturage amubwira ko ubuyobozi bwamuhaye izo mbaho.

Yagize ati “Hagenimana yatemye ibiti bya Leta biri ku muhanda abibazamo imbaho, ubuyobozi bw’umurenge  buramuhagarika ndetse bumwambura izo mbaho bujya kuzibitsa ku muturage muri uwo mudugudu. Hagenimana yaje kunyura inyuma ajya gushuka wa muturage amubwira ko ubuyobozi bwamuhaye izo mbaho. Yahise azigurisha uwitwa Ndagijimana John, uyu yazanye imodoka itwawe na Ngirimana Ignance Jean Claude.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwaje kumenya ayo makuru bubimenyesha Polisi nayo ihita itegura igikorwa cyo gufata abo bantu, nibwo bafashwe bamaze gupakira izo mbaho mu modoka bazijyanye.

CIP Karekezi yaboneyeho kongera gukangurira abantu ko nta muntu wemerewe gutema ibiti n’amashyamba ya Leta ndetse mu rwego rwo kurengera ibidukikije umuntu ujya gusarura ishyamba rye agomba kubanza kubimenyesha ushinzwe amashyamba mu Murenge.

Yagize ati “Bariya bantu baracyekwaho icyaha cyo kwiba ibiti bya Leta bakabitema ndetse banakurikiranweho kwangiza ibidukikije. Nta muntu wemerewe gusarura amashyamba nta burenganzira yabiherewe kugira ngo hemezwe ko iryo shyamba rigeze igihe cyo gusarurwa, bariya bo batemye ibiti bitari ibyabo kuko ni ibya Leta.”

Bariya bantu uko ari Batatu n’imbaho bafatanwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000Frw), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira,  kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000Frw).

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities